LATEST NEWS
New section No17
Nyagatare:Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka icyo yatangaje
Publish Date: jeudi 23 février 2017
VISITS :1046
By Admin

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko akarere ka Nyagatare ari kamwe mu turere twananiranye ku bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imyitwarire y’abaturage bako bityo bigatuma ari nayo mpamvu kadatera imbere nk’utundi turere ahubwo kagahora mu murongo utukura uko hakozwe ibarura.

Minisitiri Francis Kaboneka

Mu nkuru dukesha radio Rwanda, mu kiganiro Minisitiri Kaboneka yagiranye n’aba bayobozi, yagarutse ku myitwarire idahwitse yagaragajwe n’abaturage imbere y’umukuru w’igihugu Paul Kagame mu rugendo aherutse gukorera mu mirenge ya Matimba na Karangazi mu ntangiriro z’uku kwezi.

Min. Kaboneka yavuze ko yamaze kubona abaturage n’imyitwarire bari bafite ubwo basuraga kariya karere akikanga ko abo baturage bari bubasimbukane kubera ikibazo asanzwe abaziho cy’imyitwarire idasanzwe.

Yagize ati”ejobundi twageze aha i Matimba na Perezida Paul Kagame tubonye abaturage baho ndavuga nti baradusimbukana ariko nta kundi twari kubigenza nahise nibuka imiyoborere ya hano i yagatare, nta wundi uyibazwa utari mwe mwicaye aha muri iyi sale. Nimushaka ko igenda neza bizashoboka kandi nimushaka ko bikomeza gutya na bwo niko bizakomeza.”

Minisitiri Kaboneka kandi yashinje ubuyobozi bw’aka karere kugira uruhare mu gutuma gahora kaza mu mutunku mu nzego zitandukanye uko hakozwe ibarura.
Yagize ati”akarere ka Nyagatare kari ku isonga muri ruswa, kari ku isonga mu miyoborere mibi, kari ku isonga mu karengane n’ahandi. Nimbe no mu tundi turere hari ubwo usanga tuvanga wenda hamwe ugasanga nta mutuku urimo ariko mwe mu igenzura rimaze gukorwa mu myaka 3 ikurikirana muri mu mutuku mu nzego zose.”

Minisitiri kaboneya yasabye ubuyobozi kugira ibyo bukosora kuko n’imyitwarire mibi igaragazwa n’abaturage bo muri aka karere iterwa n’imiyoborere ikarimo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, George Mupenzi yageragaje no gusaba imbabazi ku myitwarire mibi y’abaturage bo mu karere ke bagaragarije umukuru w’igihugu ubwo yabasuraga ariko biba iby’ubusa kuko Minisitiri Kaboneka we yagaragaje ko bipfira mu buyobozi.

Yakomeje agira ati” ntitwahera muri iyo muzunga tuzungurukaaa, birakwiye ko bigera aho bihagarara, ariko mwe bayobozi mwakabaye mubidufasha mukabyanga, mukanabirwanya, ntacyo murimo mukora, murasaba imbabazi ngo abantu barasimbutse, nimudahinduka mwebwe muri muri iyi salle, igikurikiyeho barabakubita.

Mwigeza abaturage aho babahindukirana nimufashe abaturage banyu, mubayobore , mufatanye kuyobora.”

Perezida Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Nyagatare

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye imirenge ya Matimba na Karangazi ku itariki ya 13 Gashyantare 2017, aho yasanganijwe akavuyo kadasanzwe mu baturage haba mu kubaza ibibazo bimwe muri byo yanavuze ko byakabaye bikemurirwa mu midugudu no mu zindi nzego z’ibanze ndetse no kuba abaturage bararanzwe no gushaka kuvugira rimwe mu kavuyo nk’abataratojwe.

Bitewe n’ubwinshi bw’ibibazo aba baurage bri bafite, byabaye ngombwa ko bimwe bisigirwa abandi bayobozi babifite mu nshingano ngo bazabikurikirane ariko buri muturage akaba yarashakaga kwibariza Perezida wa Repubulika, bigaragaza ko basaga n’aho babuze uwo batura ibibazo byabo kubera imiyoborere.

IBITEKEREZO
mahoro

ubwo se bariya bavugaga ko agahinda kamaze imyaka nibo uvuga ko bafite abana b' abajenerali ??? Kubeshya muzabihagarika ryari ???

fatu

umva njye ntuye nyagatare,.moyor waka karere yaragowe.ayobora abaturage babirasi cyane. ntakindi kiganiro bagira,umwe ati umwana wanjye ni jenerari,undi ni koroneri,undi ni guverineri wabank.undi mubyeyi ati umukwe wanjye ni minister,undi ni umuyobozi wa BNR,undi muhyeyi ati umwana wanjye ni umuyibozi wa RDB,undi nuwa RRA,and nuwa Rura,nundi nundi.....ahubwo ntibirata ?!??!ariko bavuga ibyongereza bipfuye ninkoni muntok .... ariko reka birate Isi yabo irasakaye,yababereye umubeya.,.. ariko bagakwiye gukora,kuko ibyisi namabanga bage bitegereza ,babaze amateka yabo bitaga abakiga ,kuko nabo Niko bari bameze.uretse ko nabo bana babo babaduteza,bagatuma basuzugura umusaza. mubihorere arikio bazumurwa,matayo :5


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’