LATEST NEWS
New section No17
Nyagatare : Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi
Publish Date: dimanche 7 février 2016
VISITS :179
By Admin

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego za Leta bakomeje urugamba rwo kurwanya ruswa n’ibisigisigi byayo, hari bamwe mu baturage batarumva ko ruswa itemewe mu Rwanda ndetse ihanwa n’amategeko kuko , ku itariki ya 5 Gashyantare 2016, Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe abagabo 4 bakekwaho guha ruswa abapolisi.

Turihiwe Alexandre w’imyaka 31 y’amavuko hamwe n’umushoferi we Bizumutima Gedeon bafatiwe mu murenge wa Rukomo batanga ruswa y’amafaranga 5000 nyuma yo gusanga imodoka yabo idakorewe igenzura (controle technique), bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Kuri uyu munsi na none, mu murenge wa Rukomo, Rukundo Onesphore w’imyaka 44 y’amavuko yagerageje guha abapolisi ruswa y’amafranga 5000 basanze atwaye moto nta ruhushya rwo kuyitwara agira, ubu nawe akaba afunganywe na bariya twavuze haruguru.

Mu murenge wa Nyagatare kandi, hafatiwe Rutagarama Jean Paul w’imyaka 34, nyuma yo kohereza ruswa y’amafaranga 15000 kuri telefone y’umupolisi agirango asubizwe uruhushya rwe rwafatiriwe afatiwe mu makosa yo mu muhanda, kugirango ntiyishyure amande yaciwe, ubu akaba nawe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe ari gahunda inzego za Leta zishinzwe kurwanya ruswa zihuriyeho mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko ruswa hari aho igitangwa, ko kuyirwanya bikorwa, kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati :“ Gahunda yo kurwanya ruswa ni gahunda inzego zose za Leta zihuriyeho ari nayo mpamvu natwe twibanze mu gusuzuma niba nta bagitanga ruswa cyangwa abayakira. Turashaka ko abashoferi naba nyir’amamodoka bamenya ko Polisi n’izindi nzego z’igihugu zahagurukiye kurwanya ruswa”.

IP Kayigi yasabye ko buri wese ubonye utanga cyangwa uwakira ruswa yabimenyesha Polisi, aho yagize ati :” Nta mpamvu yo kugura serivisi ufitiye uburenganzira”.Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ruswa muri serivisi zitandukanye za Polisi n’abayifatiwemo bagahabwa ibihano, aho yavuze ko mu ngamba yafashe harimo kuba yarashyizeho ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...