LATEST NEWS
New section No17
Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: mercredi 10 février 2016
VISITS :77
By Admin

​Ubukangurambaga burwanya itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Nyagatare, bwatumye hafatwa ibinyobwa bitemewe birimo amakarito 500 ya Chief Warage na litiro 650 za kanyanga.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari avuga ko ibi biyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 9 n’ibihumbi 200 (9,200,000) by’amafranga y’u Rwanda, bikaba byarafashwe ku bikorwa by’isaka byabaye mu mezi abiri ashize, nyuma y’amakuru aba yatanzwe n’abaturage.

Ibi biyobyabwenge bikaba byarangijwe mu cyumweru gishize imbere y’amagana y’abaturage n’urubyiruko rw’abanyeshuri, igikorwa gifasha mu guha inyigisho abaturage ku bubi bwo kubinywa ndetse n’ingaruka zirimo n’igifungo haba kubabikoresha cyangwa ababicuruza.

SSP Safari yagize ati :”Ibi byose byafashwe mu Kuboza k’umwaka ushize na Mutarama uyu mwaka, bifatanywe ababicuruza ku makuru arambuye duhabwa n’abaturage muri bwa bufatanye bwiza dusanganywe bwo gukumira no kurwanya ibyaha”.

Nyagatare ikaba izwi nk’inzira y’inzoga zitemewe nka zebra, blue sky na kitoko.
Yongeyeho ati :” hari impinduka nini ubukangurambaga bwazanye kuko, nk’abaturiye umupaka barimo benshi babyambutsa mu buryo butemewe, ariko ubu nibo baduha amakuru menshi ku bakiri mu bikorwa nk’ibyo.”

Abenshi mu bafatwa ni abamotari baba bakodeshejwe n’abacuruzi babyo ngo babibagereze aho bashaka kubijyana.

Ingingo ya 24 y’itegeko ku biyobyabwenge, ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje 45 ku ijana by’alukolo cyangwa ikindi kinyobwa cyose kitujuje ubuziranenge bwo kunyobwa gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Ngira ngo ntawe utazi ingaruka z'ibiyobyabwenge.Twe kubinywa,twirinde kubicuruza, kandi twe kubikwirakwiza, kandi dutange amakuru y'ababikora.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...