LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyagatare : Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe
Publish Date: mercredi 23 mars 2016
VISITS :257
By Admin

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, ejo kuwa mbere tariki ya 21 Werurwe yataye muri yombi umugabo witwa Habyarimana Valens w’imyaka 27 akekwaho gushaka guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mugabo yari asanzwe afite iguriro ry’imiti (Pharmacie) mu murenge wa Tabagwe, igihe ubuyobozi bw’umurenge bwari burimo gukora igenzura ry’imikorere y’amaguriro y’imiti akorera muri uwo murenge bwageze ku iguriro rya Habyarimana bumusaba impamyabumenyi yerekana ko yize ibyo gucuruza n’ibyangombwa bimwemerera gucuruza imiti, abwira umunyamabanga nshingwabikorwa ko impamyabumenyi ntayo arazana kuko yize muri Congo amusobanurira ko azajya kuyizana vuba.

IP Kayigi yavuze ko ubuyobozi bumaze kugenda, uyu Habyarimana yigiriye inama yo gushyira ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Ngo ayamuhereje, umunyamabanga nshingwabikorwa yamubajije icyo gukoresha ayo mafaranga, Habyarimana amusubiza muri aya magambo :”Mu by’ukuri muyobozi, ya mpamyabumenyi ntayo mfite, nkaba nagirango ube ufashe aka gafanta ntimumfungire mu gihe nkirimo kuyishaka.”

Yakomeje avuga ko uyu muyobozi amaze kubona ko uyu Habyarimana ashaka kumuha ruswa, yasohotse hanze gato ahamagara Polisi ikorera hafi aho, ihita iza imuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

IP Kayigi yagaye iki gikorwa aho yagize ati ;”Abantu bacike ku muco wo gutanga ruswa kuko niba yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gucuruza imiti yagombaga gukoresha aya mafaranga akabishaka, ubu akurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa mu gihe iperereza rikomeje.”

Yanagiriye inama abakora umwuga nk’uyu abasaba kuwukora bafite impamyabumenyi n’ibyangombwa bibibemerera kuko bitabaye ibyo byagira ingaruka ku babagana kuko bashobora kubaha imiti itajyanye n’indwara, ikaba yabagiraho ingaruka.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

NEW POSTS
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare