LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyagatare : Hafashwe moto yari ipakiye Kanyanga
Publish Date: lundi 21 décembre 2015
VISITS :115
By Admin

Ku mugoroba wo ku itariki 18 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafashe litiro 60 za Kanyanga na moto yari izihetsweho. Yafashe kandi magendu y’amakarito abiri ya Waragi (Zebra).

Ibyafashwe byose biri kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Musheri. Kanyanga ni kimwe mu biyobyabwenge bibujijwe mu Rwanda nk’uko bikubiye mu ngingo ya 24 y’itegeko rivuga ku biyobyabwenge bibujijwe.

Asobanura uko byafashwe, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iBurasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko umumotari wari ahetse iriya kanyanga kuri moto ye ifite icyapa kiyiranga RC439 D bamuhagaritse aranga, maze ava kuri iyo moto ariruka.Ubu harimo gukorwa iperereza kugira ngo uwo mumotari afatwe.

IP Kayigi yasabye abaturage kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma harwanywa kandi hagakumirwa ibyaha aho biva bikagera.

IP Kayigi yakanguriye ku buryo bw’umwihariko ababinywa kubireka ababwira ko nta nyungu n’imwe bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ngufu,gusambanya abana, n’ibindi.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ingingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD - COTRACO

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD -...

....’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida Kagame

....’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida...

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli nziza

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

NEW POSTS
Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa