LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyagatare ni hamwe mu hafatiwe magendu zitandukanye hirya no hino mu turere
Publish Date: mercredi 16 décembre 2015
VISITS :146
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare mumurnge wa Rwimiyaga,yafashe moto ebyiri, imwe ifite icyapa kiyiranga nimero RB 291 Y n’indi RB 850 K, zose zikaba zari zitwaye inzoga za magendu ya waragi amakarito 14.

Na none kandi, indi magendu yafatiwe mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira, aho Polisi y’u Rwanda yafatiyeyo amacupa 12 ya wisiki,amapaki 15 y’amavuta yo kwisiga ndetse n’amapaki 8 y’ibitenge. Ibi byose byafashwe tariki ya 13 Ukuboza 2015.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi,yashimiye abaturage kubera ubufatanye bwabo na Polisi ndetse n’izindi nzego kuko aribwo ntandaro yo gufata izo magendu.

Yanasabye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kubera ingaruka bugira haba ku babukora ndetse no ku gihugu muri rusage.

Yagize ati :"Abantu bakwiye kwirinda gukora ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Magendu idindiza ubukungu bw’igihugu, kandi idindira ryabwo bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuturage. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera izo nyungu rusange".

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi baba bafite aho bahuriye n’icyi gikorwa cyari kigamije kutariha imisoro.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa iriya magendu , maze akangurira abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa yatuma hafatwa ababikoze n’ababitegura.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kurwanya by’umwihariko magendu (Revenue Protection Unit-RPD) kugirango irusheho gukumira no kurwanya magendu ndetse no gufata abayikora.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...