LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyagatare : Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa
Publish Date: mardi 23 février 2016
VISITS :151
By Admin

Ku manywa yo ku italiki ya 20 Gashyantare 2016, mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rukomo, akagari ka Gashenyi, umugabo witwa Habamahirwe Léonard, w’imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

Byabaye ibyo itsinda ry’abahinzwe umutekano muri koperative yitwa Nyagatare Motar cooperative Union security Guard ryamuhagaritse kuko ngo ryari rifite amakuru ko, uyu Habamahirwe usanzwe utunze moto ariko adakoresha mu gutwara abagenzi, atwaye magendu y’ibinini maze yanga guhagarara ariruka.

Nk’uko umwe muri bariya bashinzwe umutekano muri koperative y’abamotari abivuga, mu guhindura yasanze bamutegereje ariko noneho arahagarara, abasaba ko bakumvikana bakamworohereza kandi bakamugirira ibanga ku byo bamukekaho, nyuma y’uko bari bamubwiye ko moto ye ijyanwa kuri Polisi ngo ikurikiranwe nk’ikinyabiziga gitwara magendu.

Aha ngo niho yakuraga mu mufuka inoti y’amafaranga 5000 arayibaha ngo bamufashe maze bamureke yigendere, ari nabwo bahitaga bamufata bamushyikiriza Polisi ikorera ku murenge wa Gatunda ari naho afungiye na moto ye ifite nimero RD129E ngo hakorwe iperereza kubyo akurikiranyweho.

Kuri iki cyaha, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Inspector of Police(IP) Emmanuel Kayigi, aragira inama abaturage ko batagomba gushukisha ruswa inzego zishinzwe kubatahuraho amakosa kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi nabo bagomba kubimenya, ahubwo bakarindira ibyo ubutabera bugenera ababa bakekwaho ibyaha, dore ko biba bitaranabahama.

IP Kayigi yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi,akaba yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa . Polisi nayo muri rusange ikaba izakomeza gufatanya n’izindi nzego zose kurwanya ruswa kuko idindiza iterambere ry’igihugu, akaba yanashimiye abashinzwe umutekano muri iriya koperative ko bakoze igikorwa cyiza cyo kwanga ruswa no gushyikiriza uriya mugabo Polisi.

Yagize ati :”N’abandi bakora akazi nk’aka barebereho, tuzi ko bahari mu gihugu hose kandi bahura n’ibibazo nk’ibi, ariko bumve ko urugamba rwo kurwanya ruswa rutareba Polisi yonyine ahubwo ari urwa buri wese nk’uko aba bamaze kubyumva, ni ibyo kwishimira kandi twizeye ko ari isomo no kubatekereza kuyitanga bamenye ko atari Polisi yonyine ibafata.”

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda igira iti :” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.

RNP

IBITEKEREZO
mariya

Gutanga ruswa ni bibi kuko ruswa imunga ubukungu bw'igihugu. Dutange amakuru ku gihe tuyaha polisi y'u Rwanda


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...