LATEST NEWS
New section No17
Nyagatare : Urubyiruko rwiyemeje gukangurira abantu kwirinda ibyaha
Publish Date: jeudi 31 décembre 2015
VISITS :42
By Admin

Urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Crime Prevention Organisation-RYVCPO) rwo mu karere ka Nyagatare rwiyemeje kurushaho gukangurira abantu kwirinda no kurwanya ibyaha.

Uyu mwanzuro rwawufatiye mu nama yarwo yabereye ku biro by’aka karere ku itariki 29 Ukuboza 2015.

Umuhuzabikorwa warwo witwa Michel Rwiyemaho yavuze ko iyo nama yari igamije gusuzuma uko imikorere yarwo imeze, n’uko imikoranire hagati yarwo n’izindi nzego imeze, ndetse no gufata ingamba zatuma ibyo birushaho kunozwa.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari, akaba yarabagiriye inama y’ukuntu barushaho kunoza ibyo bakora.

Ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga biri mu byo SSP Safari yabwiye urwo rubyiruko kurushaho kurwanya.

Yarusobanuriye ko ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge.

SSP Safari yabwiye urwo rubyiruko ati :"Ibiyobyabwenge nk’uko byitwa biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ni na yo mpamvu akora bene biriya byaha ndetse n’ibindi kuko nta mutimanama aba afite."

Yarubwiye kujya rusobanurira abantu ingaruka zabyo no kubakangurira kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza .

Rwiyemaho yabwiye bagenzi be ati :"Twiyemeje kuba ijisho ry’umutekano. Kugira ngo ibyo tubigereho, tugomba kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba, kandi tugaha amakuru Polisi y’u Rwanda ku gihe yatuma bikumirwa ndetse yanatuma hafatwa ababikoze cyangwa abari gucura imigambi yo kubikora."

Iyo nama yashojwe hemejwe ko hazajya habaho inama ngaruka kwezi izajya ihuza Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’urwo rubyiruko kugira ngo impande zombi zifatire hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha.

RYVCPO igizwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri yisumbuye ndetse n’ababirangije.

Abayigize bagera bose ku 7000, bakaba babarizwa mu turere twose tw’igihugu, aho bakorera ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.

Uru rubyiruko rukora kandi ibindi bikorwa birimo kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare.

Ku itariki 7 Gicurasi 2015, RYVCPO yasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...