LATEST NEWS
New section No17
Nyamagabe : Abaturage basabwe kwirinda ibitera ibiza
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :46
By Admin

Mu ntangiriro z’iki cyumweru mu mudugugadu, akagari ka Masagara, Umurenge wa Musange, akarere ka Nyamagabe ni ho hasorejwe icyumweru mpuzamahanga ngarukamwaka cyo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

Mu gusoza iki cyumweru hakozwe inama n’abaturage batuye akagari ka Masagara, n’utundi tugari twegereye aka Kagari.

Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe. Igikorwa cyitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Ubukungu ndetse n’Uhagarariye Police mu Murenge wa Musange.

Nyuma y’igikorwa cy’Umuganda, Umukozi ushinzwe Imicungire y’ibiza mu Karere yasobanuriye abaturage impamvu nyamukuru y’igikorwa kimaze gukorwa aho yanasobanuye insanganyamatsiko y’icyumweru igira iti “ Twite ku bumenyi gakondo mu guhangana n’ibiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Ubukungu yaganirije abari mu nama ibigomba kwitabwaho mu buhinzi agendeye ku nsanganyamatsiko y’Icyumweru ariyo hinzwe yakomeje ashimangira iyi nsanganyamatsiko igira iti “ TWITE KU BUMENYI GAKONDO MU GUHANGANA N’IBIZA”.

Umuyobozi w’Akarere agendeye kuri iriya nsanganyamatsiko yakomeje asaba abaturage gukomeza gukora ibikorwa bijyanye no kwirinda yibanda cyane ku myitwarire bagomba kugira mu gihe harimo kugwa imvura nyinshi kandi irimo inkuba ari yo Kwirinda kugama munsi y’ibiti cyane cyane igiti kiri cyonyine ;

Kwihutira gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kwirinda gukorakora no kwegera amadirishya ariho ibyuma bya giriyaje n‘ibindi, kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho, itariho imirindankuba, kwirinda kwegera uruzitiro rukozwe mu byuma (senyenge, ferabeto, inkingi z’ibyuma) , kwirinda kugumana mu ntoki ikintu cyose gikoze mu byuma n’igikoresha amashanyarazi (umutaka,amakanya,telefone,...), kwirinda koga cyangwa kugenda mu mazi mu gihe cy’inkuba, kwirinda kugenda ku binyabiziga nk‘amagare cyangwa amapikipiki, igihe uri mu modoka ibuka gufunga ibirahure byose, kwirinda kuba ahantu uzi neza ko inkuba yaba yarigeze ihakubitira kuko ikunda gusubira aho yageze.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje asubiza ibibazo byabajijwe n’abaturage. Yarangije ashimira ubufatanye bw’inzego n’abaturage ndetse no mu iterambere ry’akarere ka Nyamagabe.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...