LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyamagabe : Intumwa za rubanda zirazenguruka imirenge zisobanura impinduka mu Itegekonshinga
Publish Date: lundi 14 décembre 2015
VISITS :88
By Admin

Abadepide n’abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bari mu gikorwa cy’ingirakamaro mu gusobanurira abaturage impinduka zabaye ku Itegekonshinga.

Ibyo bibaye mu gihe igihugu cy’u Rwanda kiri mu gikorwa cyo guhindura Itegekonshinga hakurikijwe ubusabe bw’abanyarwanda bagera kuri miriyoni enye bifuzaga ko ingingo yi 101 ihinduka kugirango Nyakubahwa Paul Kagame abashe kwiyamamaza muri manda zikurikiyeho dore ko bavugaga ko yatanze urugero mu guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse abageza ku iterambere.

Kuri iki cyumweru tariki 13 Ukuboza 2015 mu murenge wa Kibumbwe izo ntumwa za rubanda zakiriwe n’umuyobozi w’ akarere ka Nyamagabe bwana Mugisha Philbert, hakaba haje Hon. Mujawamariya Berithe na Hon Tengera Francisca.

Abo badepite basobanuriye abaturage benshi bari bateraniye ku kibuga cy’umupira aho i Kibumbwe gahunda y’ivugururwa ry’Itegekonshinga, bababwira ko amatora ya Referendum ateganyijwe ku wa gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2015.

Abaturage bo muri uwo murenge wa Kibumbwe ndetse n’abandi bawegereye bo mu mirenge ya Kaduha na Kibirizi bishimiye ubwo butumwa bagejejweho cyane ko nabo bagize uruhare mu gutanga ibitekerezo n’ubusabe bwabo bukaba bwarahawe agaciro.
Babwiye abo badepite ko biteguye ayo matora bakaba bazatora yego 100%.

Baboneyeho umwanya kandi wo kongera gutuma abadepite ko nibarangiza gutora Itegekonshinga H.E Paul Kagame yabemerera akaziyamamaza, agakomeza kubageza byinshi bagitegereje kandi ko bazafatanya.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC