LATEST NEWS
New section No17
Nyamagabe : Umugore afunzwe akurikiranyweho guha ruswa umupolisi
Publish Date: dimanche 27 décembre 2015
VISITS :109
By Admin

Umugore witwa Nyirahabimana Salim w’imyaka 50 afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe, aho akurikiranyweho icyaha cyo guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Ibi byabaye tariki ya 24 Ukuboza 2015.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yagize ati :” Byari ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo ubwo abapolisi bacu bari mu muhanda mu kazi kabo gasanzwe ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Noneho bahagarika imodoka yari itwaye abagenzi ya Coaster ivuye mu karere ka Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Mu gikorwa cyo kuyigenzura basabye Nyirahabimana Salim ibyangombwa by’imizigo ibiri y’ibitenge yari afite arabibura.

Yasohotse mu modoka, maze ashyira amafaranga ibihumbi 10 mu mufuka w’umupolisi amubwira ngo amubabarire areke agende.”

CIP André Hakizimana yakomeje avuga ko uwo mupolisi atabyihanganiye kuko yahise afatana uwo mugore ayo mafaranga maze amushyikiriza inzego za polisi zimukuriye.

Yagize ati :” kuba uriya mugore yarafashwe bitatunguranye kuko abapolisi bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora akazi kinyamwuga. Iyi myitwarire myiza iranga abapolisi bituma abaturage bagirira icyizere Polisi y’u Rwanda mu kazi kayo ko kubacungira umutekano”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo arakangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa kandi bakajya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda igira iti "Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Abantu bigerezaho ndakurahiye.Guha ruswa ushinzwe kuyirwanya !!!Ubwo yabonaga biri bumuhire koko ? Reka twese tuyirinde kandi duhe amakuru Polisi y'u Rwanda y'abayitanga ndetse n'abayakira.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...