LATEST NEWS
New section No17
Nyamagabe : Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5
Publish Date: mercredi 6 avril 2016
VISITS :297
By Admin

​Umukobwa witwa Nyirabizeyimana Jeanne w’imyaka 27, wari umukozi ushinzwe isuku mu murenge Sacco Cyanika yo mu murenge wa Cyanika mu akarere ka Nyamagabe, ku itariki ya 4 Mata yatawe muri yombi akekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice (1.500.000F) muri iyo Sacco.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko Nyirabizeyimana yemera icyaha akaba avuga ko kugirango atware aya mafaranga ari abasore bamubwiye ko bafite ubushobozi bwo kuyatubura, hanyuma bamusaba ko yashaka ayo azana bakayamutuburira nawe akaba umukire.

Akaba yaragize ati :”Mu minsi ishize hari abasore baje bambwira ko bakijijwe nkwiye kujya nza tugasengana, kandi ko bafite ubushobozi bwo gukora ibitangaza birimo no gutubura amafaranga, hanyuma bansaba kujya muri Sacco nkoramo nkazana amafaranga bakayankubira kabiri. Kubera ko umuyobozi wa Sacco yari yarampaye urufunguzo rw’ahabikwa amafaranga, nibwo nagiye mfatamo miliyoni imwe n’igice (1.500.000Frw), ariko nari mfite icyizere ko nzayagarura maze kubona ayanjye banyizezaga.”

Yakomeje avuga ko akimara kubashyikiriza aya mafaranga, yasubiye mu kazi gato, agarutse asanga bagiye, akaba avuga ko umwe muri aba basore amuzi ku izina rya Evariste gusa.

Umusimbura w’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya, yihanangirije abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubutubuzi, anagaya ababatega amatwi kugeza ubwo babariye utwabo, aho yagize ati :”Abantu barasabwa kuba maso, bakirinda abantu nk’aba babahuma amaso n’umutima, bababwira ko bashobora kubaha ubukire kandi bo ari abakene.”

Yakomeje avuga ati :”Buri wese amenye ko aba bantu ari inkozi z’ibibi, birinde kubagirira ikizere, ahubwo ubabonye ajye yihutira kubashyikiriza inzego za Polisi.”
Ubu Polisi ikaba yatangiye iperereza ngo irebe niba nta bufatanyacyaha buri hagati y’uyu mukobwa n’umuyobozi w’iyi Sacco, kuko bitumvikana ukuntu umuntu ushinzwe isuku anatunga imfunguzo z’ahabikwa amafaranga.

IP Eulade Gakwaya akaba yabivuze muri aya magambo :”Twatangiye iperereza ngo turebe niba ntaho umuyobozi w’iyi Sacco cyangwa undi mukozi yaba ahuriye n’ubu bujura, ndetse tukaba dukomeje gushakisha aba basore b’abatubuzi ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Mu gihe iperereza rikomeje, Nyirabizeyimana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...