LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyamasheke : Umuyobozi wa SACCO afunzwe kubera gukekwaho kuba umwe mu barigishije amafaranga miliyoni 37
Publish Date: lundi 30 novembre 2015
VISITS :109
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke yafashe umuyobozi wa SACCO yo mu murenge wa Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke, kubera gukekwaho kuba umwe mu barigishije amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miriyoni 37 y’iri shami yari abereye umuyobozi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Théobald Kanamugire, yavuze ko uwo muyobozi wa SACCO yitwa Nkundibiza Jean Pierre, akaba yarafashwe ku itariki 26 Ugushyingo 2015, nyuma y’igenzura ryagaragaje ko ari mu barigishije ariya mafaranga.

IP Kanamugire yagize ati :"Kuva ku wa kane w’icyumweru gishize, itsinda ry’abagenzuzi baturutse mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (Rwanda Cooperatives Agency- RCA) riri gukora igenzura muri ririya shami rya SACCO. Ku munsi wa mbere, ryahise ritahura ko hari amafaranga yarinyerejwemo."

Yakomeje agira ati :"Kugeza ubu, abantu babiri ni bo bakekwaho kuyanyereza, abo akaba ari Nkundibiza, ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda angana na 14. 701, 000, na Gasore Bernard, wari ushinzwe ibaruramari muri ririya shami rya SACCO, akaba we akekwaho kunyereza miriyoni z’amafaranga y’u Rwanda zingana na 22, 376, 740.

IP Kanamugire yagize ati :"Ubwo iryo tsinda ry’abakozi ba RCA biteguraga gutangira igenzura, Gasore yasohotse aho bari bagiye kurikorera, agenda nk’ugiye kwiherera, ntiyagaruka, ahita acika mbere y’uko we na Nkundibiza bagira icyo batahurwaho."

Yavuze ko Nkundibiza afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ruharambuga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo Gasore afatwe ndetse n’undi wese ufite aho ahuriye n’iki cyaha .

IP Kanamugire yagize ati :"Abantu bakwiye kwirinda konona no kurigisa umutungo. Uwaramuka amenye by’umwihariko amakuru ajyanye na ririya nyerezwa ry’ariya mafaranga, arasabwa kuyamenyesha Polisi y’u Rwanda."

Umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

RNP

IBITEKEREZO
Juma

Kurya ni ukwishyura uyu muyobozi nta sura nziza yerekana kubaturage agomba kubiryozwa niba iki cyaha kimuhama


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC