LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyamata : Mme J.Kagame yabwiye iki urubyiruko ‘ruzaba abayobozi’ ?
Publish Date: mercredi 13 janvier 2016
VISITS :619
By Admin

Kuri uyu wa gatandatu Imbuto Foundation yatumiye urubyiruko rw’abayobozi mu byo rukora mu ihuriro ryiswe “Young Leaders Conference” rigamije ikiswe ‘kubiba imbuto izaba ikirenga mu buyobozi bw’ejo’. Mme Jeannette Kagame avuga ko uru rubyiruko ruhamagariwe kuzagura inzira y’imiyoborere myiza iri gucibwa n’abababanjirije, kandi gutinnyuka kurwanya ikibi ruharanira ikiza ku Rwanda n’abanyarwanda bose

Mme Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko u Rwanda uyu munsi ruzwi n’amahanga kubera byinshi rwagezeho mu buzima, uburezi, ICT, uburinganire, ubumwe n’ubwiyunge n’umutekano muri byinshi…

Ati “Dukwiye kwibuka ko ibi byagezweho atari impanuka cyangwa amahirwe, ahubwo ari umusaruro wo guhitamo kwiza gutandukanye, politiki n’ibyemezo bifite ikerekezo cyo guteza imbere abanyarwanda byashyizweho bigakurikizwa.”

Akomeza abaza uru rubyiruko icyemeza ko ruzashobora gukomeza uyu murongo mu gihe kiri imbere. Agasubiza ko amahuriro nk’aya yo gutegura urubyiruko rugaragaza ubushobozi bwo kuzavamo abayobozi ejo hazaza ari yo gisubizo.

Mme Jeannette Kagame avuga ko urubyiruko nta rindi somo rukeneye ryo kubona ingaruka z’imiyoborere mibi nk’iryo u Rwanda rwabonye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Maze avuga ko amahirwe ahari uyu munsi ari uko igihugu cyamaze kunga ubumwe, kandi ko abantu bose ; baba inzego za Leta, amadini, societe civile n’abantu ku giti cyabo, bose bafite inshingano imwe bahuriyeho – kubaka igihugu cyabo.

Ati “Ni ahacu rero nk’umuntu umwe ho gushyiraho inzira yatugeza ku byiza nk’igihugu…. Ubuyobozi bwiza nibwo byose bishingiraho, nibwo buyobora byose mu kugera ku ntego zihari no mu cyerekezo igihugu kihaye .”

Mme Jeannette Kagame yasabye uru rubyiruko kurebera ku batanze ubuzima bwabo n’amaboko yabo ngo babohore u Rwanda, maze rugakoresha neza amahirwe menshi ubu rufite yo guteza imbere igihugu cyabo nk’abana bacyo.

Ati “Nk’abantu muzubaka u Rwanda ruri imbere, mwibuke ko uguhitamo kwanyu ari ko gutanga ishusho yanyu umuryango nyarwanda ubabonamo. Mumenye uko mukwiye kwitwara mu buzima bw’iki gihe kugira ngo mugume mu nzira nziza mwashyizemo ubuzima bwanyu.

Mme Jeannette Kagame ageza ijambo rye ku rubyriuko rw’abayobozi mu byiciro bitandukanye rwatumiwe

Nimukurikize ‘discipline’ mwashyizeho ubwanyu. Ibi ntabwo bizabageza kure gusa ahubwo bizanabera abandi bari iruhande rwanyu urugero binabagirire akamaro.”

Uyu muyobozi mukuru wa Imbuto Foundation yasabye uru rubyiruko kwihingamo indagagaciro z’ikiiza, indagagaciro zo kudaceceka imbere y’akarengane no guharanira uburenganzira bwa bose, kudatinya guhaguruka muri benshi bagafata ibyemezo bishobora kutishimirwa ariko bifitiye inyungu umuryango rusange w’abanyarwanda.

Agira kandi ibyo asaba urubyiruko, Mme Jeannette Kagame yabanje kurwibutsa ko rugize igice kinini cyane cy’abatuye u Rwanda, ko byumvikane neza ko inshingano nini ari rwo ruzifite ku gihugu.

Ati “Tubategerejemo byinshi kuko abo muhagazeho uyu munsi bakoze ibishoboka ngo mukurire mu gihugu kisanzuye kandi giha amahirwe buri wese. Ariko mwibuke ko twe, abakuze, duhora ku ruhande rwanyu, twibuka inshingano dufite yo kubasangiza ubumenyi n’ubunararibonye byacu ngo mukomere kugirango mukomeze umurage wo mu myaka 20 ishize.”

Yasabye uru rubyiruko kubera abandi urugero mu byo bakora no mu bibaranga. Kwisanga nta mususu mu isi yose ariko bashakisha inyungu iganisha ku cyerekezo cyabo n’inyungu ku muryango mugari w’abanyarwanda.

Abibutsa ko badakwiye kuba nk’abandi bibwira ko iterambere n’ibyiza ari iby’abantu bamwe batoranyijwe. Ati “Kuko n’ubundi twese turangana mu mazo y’Imana.”

Asoza ati “Mu gihe hari umuseke utambitse ku gihugu cyacu, ndabasaba ko twese tujya mu cyerekezo kimwe kugira ngo tugire imbere heza.”

Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasabye urubyiruko rw’abayobozi kuba abagaragu b’abo bayobora

Urubyiruko rw’abayobozi mu bikorera, inzego za Leta, amadini, societe civile rwatumiwe muri iyi Young Leaders Forum yatangiwemo ibiganiro biganisha ku nsanganyamatsiko yo ‘kubiba imbuto izera ikirenga mu buyobozi bw’ejo’

Source : Umuseke.rw

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...