LATEST NEWS
New section No17
Nyamirambo : Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu
Publish Date: jeudi 29 décembre 2016
VISITS :1239
By Admin

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, i Nyamirambo imbere y’ahazwi nko kuri Tapis Rouge, habereye impanuka y’imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla igonze abantu batanu barakomereka undi umwe ahasiga ubuzima.

Ababonye iyi mpanuka yiyi modoka yatwarwaga n’umusore bita Rasta usanzwe ari umukanishi mu Biryogo, ngo yashatse gufata feri igeze kuri dodani ariko bitewe n’umuvuduko mwinshi yari ifite ihita izamuka mu kirere maze ihita yibarangura igonga abamotari babiri bari aho umwe iramukomeretsa bikomeye ndetse umusaza nawe wari uhari iramuhitana.

Bitewe n’uko imodoka yari yiyubitse, ngo byabaye ngombwa ko abaturage bari hafi aho bafatanya bahindukiza imodoka kugira ngo abari bayirimo babashe kubakuramo.

Umusore wayitwaraga wari kumwe n’abakobwa babiri n’abandi basore bagenzi be babiri bivugwa ko bari basinze, kuko ngo bari baraye banywera ku kabari kari hafi aho i Nyamirambo, ngo yahise ava mu modoka ariruka ku buryo kugeza ubu yaburiwe irengero.

Polisi yahise ita muri yombi abo basore bari kumwe nawe muri iyi modoka naho abo bakobwa bakomeretse kimwe n’abo bamotari bahise bihutanwa ku bitaro bya CHUK ngo bitabweho n’abaganga.

IBITEKEREZO

MUGENZI CHRISTIAN INyamirambo A BAkomeretse bihangane


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...