LATEST NEWS
New section No17
Nyarugenge : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa
Publish Date: dimanche 22 novembre 2015
VISITS :53
By Admin

Ushinzwe imikoranire ya Police y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyarugenge, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Segatare, ku itariki 19 Ugushyingo 2015, yahuguye abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bagera ku 120 bo mu murenge wa Rwezamenyo, w’aka karere, ku bwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’uruhare rwabo mu kubirwanya no kubikumira.

IP Segatare yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bitera uwabinyoye kurikora, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

Yagize ati :"Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zigera ku warikorewe, uwarikoze, ndetse n’imiryango yabo bombi, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuryirinda no kurirwanya , atanga amakuru ku gihe y’uwarikoze cyangwa uwarikorewe ariko bigacecekwa."

Na none yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge, nk’uko bivugitse, bitesha umutwe uwabinyoye, maze agakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana ku mbaraga.

Yagize ati :"Ibyo bikorwa byabo biteza umutekano mucye, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya."

IP Segatare yabasabye kandi gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano no gukora amarondo neza kugira ngo bakumire ndetse banafate uwo ari we wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yabasabye kujya kandi basobanurira abaturage ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bituma uwabinyoye adakora ngo yiteze imbere, kandi ko bimudindiza, kuko iyo bifashwe birangizwa, maze amafaranga yabishowemo yakabaye akoreshwa mu bimuteza imbere n’umuryango we, akaba apfuye ubusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, Mutarugera Dieudonné, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku bumenyi yahaye abo ba CPCs, n’inama yabagiriye,maze abasaba kubikurikiza.

Umwe muribo witwa Nzabamwita Thomas yagize ati :" Iyi nama ni ingirakamaro kuko yaduhwituye, itwibutsa kwita no kuzuza inshingano zacu zijyanye ahanini no kurwanya no gukumira ibyaha."

Yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kubumbatirwa umutekano muri uyu murenge .

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...