LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyarugenge : Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu
Publish Date: lundi 25 janvier 2016
VISITS :58
By Admin

Urubyiruko rw’abaskuti rugera kuri 40 rwo mu karere ka Nyarugenge rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu ndetse rusabwa kugira uruhare mu kurwanya icyo cyaha cyane cyane batungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego abakora ibyo bikorwa bibi bigayitse kugira ngo habeho kubikumira no gufata ababyishoramo.

Ubu butumwa babuhawe tariki ya 22 Mutarama mu gikorwa bariya bahagarariye bagenzi babo barimo cy’ingando y’abagize uyu muryango w’abaskuti mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyamirambo, guhera tariki ya 18 kugera kuwa 23 Mutarama.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyarugenge, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Segatare, yabasobanuriye uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uruhare rwabo mu kurirwanya no kurikumira.

Yagize ati :" Abakora iri curuzwa ry’abantu bibasira urubyiruko, cyane cyane, urw’abakobwa. Bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabashakira amashuri meza ndetse n’akazi mu bihugu by’amahanga."

Yabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi, bakabakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi.

Avuga ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira iki cyaha, IP Segatare yabwiye aba bayobozi b’abaskuti mu karere ka Nyarugenge kugira uruhare runini mu kubirwanya agira ati : "Mu biganiro bitandukanye mujya mugirana na bagenzi banyu, mujye mubakangurira kwima amatwi umuntu waza abizeza biriya bitangaza biba byihishe inyuma imigambi mibisha nk’iriya, ahubwo mu gihe bamenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, bajye bahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe."

Umuyobozi w’abo baskuti mu karere ka Nyarugenge Kwisanga Janvier yavuze ko abenshi muri urwo rubyiruko, batari basobanukiwe ibyo by’icuruzwa ry’abantu maze avuga ko nyuma y’iyo nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge basobanukiwe kurushaho uko icyo cyaha giteye.

Yasabye bagenzi be kujya basobanurira urubyiruko icuruzwa ry’abantu icyo ari cyo, ingaruka zaryo, uko baryirinda, no kugira uruhare mu kurirwanya .

Yashoje abasaba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje no gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...