LATEST NEWS
New section No17
Nyaruguru : Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba ya Leta bakabitwikamo amakara
Publish Date: mercredi 13 avril 2016
VISITS :139
By Admin

​Abantu icumi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mata,ho mu karere ka Nyaruguru, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gutema ibiti mu mashyamba abiri ya Leta yo mu kagari ka Nyange na Gakoma, ho mu murenge wa Kibeho hanyuma bakayatwikamo amakara.

Abafatiwe mu kagari ka Gakoma ni Nikuze Damascene ufite imyaka 32 y’amavuko, Ntakirutimana Alphonse ufite imyaka 34 y’amavuko, Nshimiyimana ufite imyaka 24, Nyamagana Simon ufite imyaka 23, Ndayisenga Viateur ufite imyaka 20, Mayira Emmanuel ufite imyaka 34, na Nkeshimana André ufite imyaka 28.

Muri Nyange hafatiwe Ntirushimana Eugene ufite imyaka 28, Semagazi Eugene ufite imyaka 29, na Ngirumpatse Emmanuel ufite imyaka 30 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko ibiti abo icumi batemye, akaba ari na byo batekagamo amakara byari ku buso bungana na hegitari imwe n’igice.

Muri icyo gikorwa cyo gufata abangiza ibidukikije, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafatiyemo kandi uwitwa Ndayisaba Jean ufite imyaka 38 y’amavuko atwaye imifuka 150 y’amakara mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAC 562 Z nta ruhushya rwo kuyavana ahantu hamwe ayajyana ahandi.

CIP Hakizimana yavuze ko Ndayisaba yafatiwe mu kagari ka Ngarurira, ho mu murenge wa Munini, ariko ko yaciwe ihazabu maze ararekurwa.

Yagize ati :"Uburenganzira bwo gusarura ishyamba no gutwika amakara butangwa n’ubuyobozi bw’umurenge, naho ubwo kuvana ibiti byasaruwe n’amakara ahantu runaka bijyanwa ahandi butangwa n’akarere."

Ingingo ya 96 y’Itegeko Ngenga N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda ivuga ibihano bihabwa uwo ari we wese, mu buryo butubahirije amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu.

CIP Hakizimana yagize na none ati :"Gusarura ishyamba no gutwika amakara mu buryo bunyuranije n’amategeko biri mu byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ku rusobe rw’ibinyabuzima, no ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Uwo ari we wese uzahirahira abikora amenye ko azafatwa aryozwe ibyo yakoze."

Ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...