LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyaruguru : Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo
Publish Date: lundi 16 mai 2016
VISITS :158
By Admin

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru ifatanyije n’abaturage b’akagari ka Nteko umurenge wa Busanze ku itariki ya 13 Gicurasi, yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali muri Nyamirambo yo mu bwoko bwa TVS ifite Pulaki RD 042I.

Abo basore ni Ntibategereza Felicien w’imyaka 26, Gatete Jean Claude w’imyaka 23 na Byiringiro Desire w’imyaka 21 bakaba bari bibye iyo moto mu murenge wa Nyamirambo ku itariki ya 11 Gicurasi bafite umugambi wo kuyigurishiriza mu karere ka Nyaruguru.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yagize ati :” Twamenye ko aba basore bakodesheje iyi moto n’umumotari bamubwira ko bagiye hafi aho i Nyamirambo, bahita bayijyana muri Nyaruguru aho bagiye kurara kwa Nyirakuru wa Byiringiro witwa Mukandutiye Annonciata, kubera ko abaturage bazi ko uwinjiye mu mudugudu agomba kwiyandikisha mu ikayi y’umudugudu, uyu mukecuru yagiye kubaruza aba bashyitsi ba Byiringiro, anavuga ko bafite Moto.”

Yakomeje agira ati :”Uyu muyobozi w’umudugudu yahise ajya kwa Mukandutiye abaza aba basore ibyangombwa by’iyo moto barabibura, nibwo yahise abimenyesha Polisi, dutangira kubakoraho ipererereza, nyuma nibwo Byiringiro yemeye ko bayibye bakaza kuyishakira umuguzi muri Nyaruguru.”

CIP Hakizimana yasoje agira ati :”Turashimira iki gikorwa cya Mukandutiye cyo kumenyesha inzego z’ibanze abashyitsi bari mu rugo rwe. Iyi ni nayo mpamvu duhora dukangurira abaturage kumenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze abashyitsi babasuye cyangwa bantu batazi bari mu duce batuyemo kuko ntiwamenya ikibagenza.”

Kugeza ubu aba basore bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busanze ndetse n’iyi moto niho iri, ariko nk’uko CIP Hakizimana yabivuze ikazasubizwa nyirayo witwa Akayezu Happy nk’uko ibyangombwa byayo bibigaragaza.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...