LATEST NEWS
MU RWANDA
Obama ahamya yuko Trump atamusimbura ku butegetsi
Publish Date: mardi 10 mai 2016
VISITS :3311
By Admin

Perezida wa Amerika ahamya yuko umukandida w’ishyaka Republican adashobora kumusimbura ku butegetsi kuko atari umuntu abaturage bashobora guha icyizere kubera yuko adashoboye kuba yayobora igihugu nka Amerika !

Aganira na WMUR, ishami ryigitangazamakuru ABC, Perezida Barack Obama yavuze yuko bibaye amahirwe Republicas bakwemeza Donald Trump kuribera kandida Perezida ngo kuko ibyo byaba bisobanuye yuko umukandida wa Democratic Party yahita atsinda amatora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe kuzaba mu kwa 11 uyu mwaka. Uzasimbura Obama azarahira mu kwa mbere umwaka utaha.

Obama yatorewe kuba Perezida wa Amerika ku itike Democratic Party kandi uko bigaragara muri aya matora yimirijwe imbere iyo tike izegukanwa na Hillary Clinto, umufasha wa Bill Clinton nawe wigeze kuyobora Amerika. Hillary yanabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri manda ya mbere y’ubu butegetsi bwa Obama.

Uko bigaragara n’uko Trump ariwe ushobora kwemezwa n’ishyaka rye ry’aba Republican kuzaribera umukandida Perezida kubera yuko uwari umukurikiye mu matora y’ibanze muri iryo shyaka, ……ejo yakuyemo kandidatire ye nyuma yo gutsindwa na Trump mu ntara ya nyuma yakorewemo izo primaries, Indiana ! Iyo Obama rero avuga yuko Donald Trump azatsindwa amatora biba bisobanuye yuko abona uzayatsinda azaba ari Hillary Clinton.

Trump uzwiho kwanga kandi nawe akangwa n’Abanyamerika birabura, Abanyamerika bakomoka muri za Amerika z’Epfo (Latin America), Abayislamu ndetse n’abandi bimukira, ni umugwizatungo w’umukire cyane utarigeze agira umwanya n’umwe yigeze kuba yatorerwa kuyobora. Muri politike rero benshi bamufata nk’umushyitsi cyane muby’ububanyi n’amahanga.

Muri icyo kiganiro n’iryo shami rya ABC, Obama nabyo yarabishimangiye ariko mu rwenya. Yagize ati bavuga yuko Donald Trump nta bumenyi afite muby’ububanyi n’amahanga, ati ariko tutabogamye yakoresheje imyaka n’imyaka ahura n’abayobozi batandukanye ku isi barimo Miss Sweden, Miss Argentina na Miss Azerbaijan !

Perezida w’Amerika Barack Obama

Uko bihagaze ubu n’uko Trump arindiriye ihuriro ry’ishyaka rye, Republican Party, rizaba mu kwa karindwi ngo arebe niba ryamwemeza kuzarihagararira nk’umukandida Perezida mu matora yo mu kwa 11 aho azaba ahanganye n’uzaba ahagarariye Democratic Party byitezwe yuko azaba ari Hillary Clinton.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
samantha lindsay

Kwitangiriro rye namubonyemo ko azatsinda pe obama nakure aho ubugoryi we se yari yiteze kuyobora USA ikigwari kitagize icyo kimarira bene wabo trump oyeee oyeee uzatsinda ukubitishe inkoni yicyuma ibimana byafrica

Mukufuri

usibye ko Trump atsinze byaba byiza kuri Africa ntakunda igitugu nabakuru bibihugu barengeje imyaka 20 bategeka bose ngo azabirenza ahereye muri Uganda na Zimbabwe.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...