LATEST NEWS
New section No17
Pasitori ukomeye muri USA yasabye Abanyarwanda kudakerensa ubuyobozi bwiza bafite
Publish Date: mardi 14 juin 2016
VISITS :491
By Admin

Pasitori ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Reverend Jesse Jackson yasabye Abanyarwanda kudafata ubuyobozi bafite nk’aho nta gaciro bufite kuko Perezida Kagame yubashywe ku Isi hose.

Ibi Rev. Jesse Jackson uri mu Rwanda, yabitangaje ubwo yitabiraga umuhango wo gutaha ku mugaragaro urwunge rw’ibikorwa by’iterambere byubatswe n’uruganda rwa Coca-Cola mu Kagari ka Ruhunda, mu Murenge wa Gishari ho mu Karere ka Rwamagana.

Uyu muvugabutumwa wo mu rusengero rw’Aba-Baptist wubashywe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera cyane cyane uruhare rwe mu guharanira uburenganzira bw’Abirabura muri iki gihugu, asanga aho Perezida Kagame hose yubahwa kuko ngo akunda gusoma ibyamwanditswe ndetse na we ubwe akibonera uko yakirwa aho ageze.

Mu ijambo rigufi yafashe, Rev. Jesse Jackson yagize ati “Nabonye Perezida Kagame ageze hano mwuzura ibinezaneza. N’iyo ageze mu nyubako y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika abantu bose barabimenya. Iyo ageze mu Muryango w’Abibumbye abantu batega amatwi ijambo rye. Iyo aje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba ari umwe mu bayobozi bubashywe ku Isi. Ndabasaba rero kudakerensa ubuyobozi mufite hano.”

Yongeyeho ati “Perezida afite ubunyangamugayo kandi icyerekezo cye cyatumye iki gihugu kiba igihangange. Ndabasaba ko mwaha amashyi menshi Perezida Kagame.”

Rev. Jesse Jackson azwi kandi no muri poitiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko tariki 3 Ugushyingo 1983 yatangaje ko ashaka kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, bityo aba Umwirabura wa kabiri mu mateka nyuma Shirley Chisholm ; watangije ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu ku mwanya wa Perezida.

Rev. Jesse Jackson ahamya ko aho Perezida Kagame ageze hose aba yubashywe (Ifoto/Village Urugwiro)

Yashyigikiye bikomeye kwiyamamaza kwa Perezida Barack Obama ndetse benshi ntibazibagirwa ifoto ye arira mu gihe Obama yafataga ijambo rya mbere nka Perezida wa mbere w’Umwirabura uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikintu Rev. Jesse Jackson yaharaniye imyaka myinshi.

IBITEKEREZO
clement

Nukuri uyu Pasteur Jesse Jackson, Imana imuhe umugisha. Ibi yavuze natwe tubimuziho President Wacu. Ndasabira President wacu kuramba, amagara meza, no gushigikirwa kuva ku Mana yacu yaremye isi n'ijuru. Ibyo akorera u Rwanda rwacu n'Abanyarwanda biratangaje. jyewe kugiti cyanjye muhorana ku mutima wanjye. Ndamukunda, ndamwubaha ariko cyane cyane nabuze icyo namuha atari kumusengera gusa ku Mana WA Twese uri MW'IJURU. Ibi Pasteur Jesse Jackson avuze, natwe ayobora turabizi, keretse ibipfapfa, abananiranye mucamake ibivume. abafite imitima yinangiye. Turikumwe our HE President Kagame, turagukunda kandi turagushigikiye mu migambi myiza ufitiye igihugu cyacu. Amahanga yose iramushima.

Silas

uyu mu paster avuga ibyo afitiye gihamya pe !!! umusaza wacu arasho boye. aradukunda ; ese nihe mwabona umuyobozi ikunda abo ayoboye gutya koko ??? murebe hirya iyo aho bo nigwizaho ibya Rubanda mu gihe umusaza wacu aba aduha za kabulimbo, amashuri,akaduha inka, abana bigira ubuntu,akadutoza isuku,n'ibindi ......aba batemera cyangwa batabibona bazashake uyu mu Paster azadufasha kubigisha.

Silas

uyu mu paster avuga ibyo afitiye gihamya pe !!! umusaza wacu arasho boye. aradukunda ; ese nihe mwabona umuyobozi ikunda abo ayoboye gutya koko ??? murebe hirya iyo aho bo nigwizaho ibya Rubanda mu gihe umusaza wacu aba aduha za kabulimbo, amashuri,akaduha inka, abana bigira ubuntu,akadutoza isuku,n'ibindi ......aba batemera cyangwa batabibona bazashake uyi mu Paster azadufasha kubigisha.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...