LATEST NEWS
MU RWANDA
Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna
Publish Date: vendredi 13 mai 2016
VISITS :1129
By Admin

Pastor Ted Wilson umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ku isi yageze mu Rwanda mu giterane cy’ivugabutumwa ajemo kizatangizwa kuri uyu wa 13 Gicurasi kikazasozwa kuwa 28 Gicurasi 2016.

Ejo ku wa 12 Gicurasi 2016 mu masaha y’igicamunsi nibwo Pastor Ted Wilson n’umugore we basesekaye i Kanombe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Pastor Ted Wilson hamwe n’itsinda bazanye,bakiranywe urugwiro basanganirwa n’abantu bari bitwaje indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo bamugaragarizaga no kumuha ikaze mu Rwanda.

Pastor Ted Wilson avuye muri Amerika, aza mu Rwanda mu giterane gikomeye kiswe TMI (Total Member Involvement) bivuze ngo Twese mu murimo w’ivugabutumwa.Ni amateraniro y’ivugabutumwa (amavuna) azakorwa ku rwego rw’igihugu, akazakorerwa ahantu harenga 2,000 hano mu gihugu cy’u Rwanda.

Icyo giterane kizakorwa n’ababwirizabutumwa bazaturuka mu bihugu byinshi kandi bazafatanya n’aba hano mu Rwanda. Buri mwizera w’itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda arasabwa kugira uruhare muri aya mavuna akararikira inshuti ze kuzayitabira.

Intego y’iki giterane igira iti :“Ivugabutumwa ku isonga, n’igihe cy’isarura." Iki giterane cy’amavuta kiri kubera mu Rwanda,gitambuka buri munsi kuri Radio y’Abadivantiste "Ijwi ry’Ibyiringiro" ikorera hano mu Rwanda ndetse no kuri Televiziyo yabo ku rwego rw’isi kuko abanyamakuru bayo bazaba bari mu Rwanda.

Pastor Ted Wilson ukuri Abadiventiste ku isi

IBITEKEREZO
MUKAMANA VALENTINE

AKARERE KA NYAGATARE. UWITEKA ADUHIRE POSTOR. IGITEKEREZO MWUKAWERA NSHOBOJWE KUBAHA. YESAYA 8.20. NA ABEFESO 2.20. MURAKOZE.

munyaneza

Uw ite ka aguhumugisha abanyarwandabose kandi ahubwenge uwomushumba


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe...

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku...

[AMAFOTO] : IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

[AMAFOTO] : IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA...

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga