LATEST NEWS
New section No17
Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma
Publish Date: jeudi 6 octobre 2016
VISITS :244
By Admin

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukwakira 2016, mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, biteganyijwe ko Perezida Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma n’abahinduriwe imyanya.

Kuwa Kabiri tariki 4 Ukwakira, Umukuru w’Igihugu yahinduye Guverinoma n’abayobozi b’Intara aho hagaragayemo amasura mashya nka Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr.Gashumba Diane wahinduriwe imirimo akagirwa Minisitiri w’Ubuzima.

Abandi bashya binjiye muri Guverinoma harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode ; Munyeshyaka Vincent wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wahinduriwe imirimo akagirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri iyo Minisiteri.

Muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasimbuye Rwamukwaya Oliver wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro.

Ku rwego rw’Intara, Munyantwari Alphonse yimuriwe mu ntara y’Uburengerazuba asimbura Mukandasira Caritas, Bosenibamwe Aimé wari Guverineri w’Intara y’Amajyarugu asimburwa na Musabyimana Claude wari Meya w’Akarere ka Musanze ; Kazayire Judith, wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba asimbuye Odette Uwamariya wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse yasimbuwe na Mureshyankwano Marie Rose wari umudepite.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...