LATEST NEWS
New section No17
Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura
Publish Date: vendredi 1er juillet 2016
VISITS :609
By Admin

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania, yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga rya Dar es Salaam rya 40, asaba abacuruzi kutaba nyamwigendaho, bagakora mu nyungu z’akarere bahuriyemo.

Perezida Kagame wakiranwe icyubahiro muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu, mu gufungura iri murikagurisha, yerekanye ko ibihugu byombi bigomba gukorana neza, kuko bifite byinshi bibihuje.

Yagarutse ku kuvuga ko u Rwanda na Tanzania bihujwe n’imbibi n’amateka, byongeye bikaba ari n’ibihugu byombi binyamuryango mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bikanahurira mu Muhora wa Ruguru.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko itahwa ry’ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka muri Mata 2016, bigaragaza ko ibihugu byombi bishobora gukorera hamwe, bigirira abaturage babyo.

Yanaboneyeho no gushima umubare munini w’abamurika bitabiriye, harimo n’amasosiyete nyarwanda abarirwa muri 15 yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Dar es Salaam.

Avuga ko ibyo bishimangira ko abanyatanzaniya bafite ubushake bwo gukora ubucuruzi, kandi bakaba bakora ibishoboka byose mu guteza imbere akarere.

Agaruka ku ruzinduko rwe, Perezida Kagame ati « Urugendo rwacu hano ni umwanya mwiza wo kwiga uko twakorana ubucuruzi, tugateza imbere ibihugu byacu. »

Ku bacuruzi na bo, Perezida w’u Rwanda yabasabye ko ubucuruzi bwabo mu Karere ka Afurika bugomba gushikama kutajenjeka, ati « Abacuruzi bari aha bagomba gukorana neza nk’abavandimwe bo mu karere, bakereka abanyamahanga ko imiryango yacu ifunguye. »

Agaragaza ko bagomba kudahuga ku kazi, yagize ati « Hapa ni kazi tu ! Tuendelee na kazi ! », bisobanuye ngo « dukore gusa (hakenewe ibikorwa, si amagambo), dukomeze imirimo. »

Perezida Kagame, Perezida Magufuli n’abadamu babo bitiranwa (Jeannette Kagame na Jeannette Magufuli) mu imurikagurisha rya Dar es Salaam

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...