LATEST NEWS
New section No17
Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi
Publish Date: lundi 18 janvier 2016
VISITS :1236
By Admin

Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo hamwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu ; bikaza no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14/10/2015, Perezida wa Repubulika yemeje iteka rigena imishara y’abapolisi.

Umushahara mbumbe ugenerwa Abapolisi buri kwezi ukubiyemo by’ingenzi nk’umushahara fatizo ; indamunite z’icumbi ; indamunite z’urugendo ; inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi ndetse n’inkunga ya Leta yo kuvuza umukozi.

Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Agaciro karyo gahera ku wa 01/01/2016 ku cyiciro cya mbere, cyiciro cya kabiri kigahera ku wa 01/07/2016.

Inspector General of Police, IGP, kuva muri Mutarama 2016 kugera muri Kamena 2016 azajya ahembwa 1,831,655 FRWnaho mu mwaka utaha w’ingengo y’imari azajya ahembwa 2,395,449 FRW.

Deputy Inspector General of Police, DIGP, kugera muri Kamena uyu mwaka azajya ahembwa 1,665,089 FRW naho mu mwaka utaha w’ingengo y’imari ahembwe 2,177,430 FRW.

Ufite ipeti rya CGP (Commissioner General of Police) we kugera muri Kamena azajya ahembwa 1,408,619 FRW, umwaka utaha w’ingengo y’imari ahembwe 1,735,800 FRW.

IBITEKEREZO
Ukombibona

Nta mpamvu nimwe abo bapolisi batakongererwA imishahara kandi aribo bafaranya mugucecekesha abagerageje kubaza impamvu bo bahabwa intica ntikize kandi imisoro itangwa neza.Urugero ni mwalimu.

cpl

rcs yo bite ?

Juma

Ibi bintu ni byiza erega umusaza aragenekereza akareba ibikwiye kandi binogeye abanyarwanda, ndahamya ntashidikanya ko mu minsi iri imbere n'abarimu nabo azabashyira igorora, congz kubapolisi bacu b'igihugu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...