LATEST NEWS
MU RWANDA
Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso
Publish Date: mercredi 28 décembre 2016
VISITS :2063
By Admin

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu 2016 Ingabo z’Igihugu n’Inzego z’umutekano zakoze ibishoboka zikagumana icyizere cyuzuye cy’Abanyarwanda, ashimangira ko ibikorwa biri kwigaragaza mu karere no ku rwego mpuzamahanga bisaba ko bahora biteguye gutanga ubufasha aho bikenewe.

Ni ubutumwa yageneye inzego zose zishinzwe umutekano mu gihugu, aho atangira agira ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, umuryango wanjye no mu izina ryanjye bwite, ndifuza gufata uyu mwanya ngo nifurize abagabo n’abagore bagize Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’Umutekano hamwe n’imiryango yabo, Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2017.”

Perezida Kagame yashimye ubwitange n’ubunyamwuga bagaragagaje, byanagize uruhare mu gukemura ibibazo abaturage bakomeza guhura nabyo mu bice bitandukanye by’uyu mugabane, bagira n’uruhare mu kugarura icyizere ahantu n’igihe byari bikenewe cyane.

Ati “Mu gihe twegereje umwaka mushya wo gukomeza gukorera Abanyarwanda, dufite umwanya wo gusubiza amaso ku ngorane n’ibyiza twabonye muri uyu mwaka no kureba ahakeneye kongerwamo imbaraga kurushaho.”

“Ibyo tubona mu karere no ku rwego mpuzamahanga, n’amasomo twakuye mu mateka yacu bitwibutsa ko Ingabo z’Igihugu n’Inzego z’Umutekano bagomba gushyira umutima ku kazi kabo, kuba maso no kwiyemeza nk’uko bisanzwe. Mushobora kwitabazwa igihe icyo aricyo cyose kandi mugomba kuba mwiteguye kugira icyo mukora haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ku neza y’amahoro n’umutekano.”

Perezida Kagame kandi yashimiye inzego z’umutekano kuba zarabashije nanone kuzuza inshingano zazo mu kurinda abaturage n’u Rwanda kugeza muri izi mpera z’umwaka.

Ati “Ibikorwa n’imikorere yanyu byagize uruhare rukomeye ku gihugu cyacu : Umutekano n’ituze, ari nabyo ibikorwa byose by’iterambere n’imibereho myiza y’igihugu cyacu bishingiyeho.”

Yavuze ko mu gukomeza gusigasira indagagaciro z’Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’Umutekano zirimo ikinyabupfura, gukunda igihugu n’ubunyamwuga, nta gushidikanya bazakomeza kwesa imihigo, abibutsa ko “igihugu cyose kibafitiye icyizere kandi kibahanze amaso nk’abagabo n’abagore biyemeje kukirwananirira no kukirinda mwambaye impuzankano.”

Umwaka wa 2016 usize hari bimwe mu bikorwa byagiye bigambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko bigakomwa mu nkokora.

Harimo nk’igitero cyagabwe n’abarwanyi bikekwa ko ari FDLR mu ijoro rishyira kuwa 16 Mata 2016 kuri station ya polisi iri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi, bahita basubizwa inyuma, bikekwa ko bashakaga kwiba Umurenge SACCO wa Bugeshi.

Polisi y’u Rwanda nayo yagaragaye mu bikorwa bitandukanye birimo guhangana n’abakekwaho iterabwoba n’ibindi byaha bitandukanye, barimo abafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umwaka wa 2016 urangiye u Rwanda ari igihugu cya gatanu mu gutanga abasirikare n’abapolisi benshi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro kuko rufitemo intumwa 6146, zigizwe n’abasirikare 5136, abapolisi 978 n’indorerezi za gisirikare 32 ; mu butumwa butandatu butandukanye.

Burimo ubuhuriweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye muri Darfur (UNAMID) ; muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ; muri Haiti (MINUSTAH) ; muri Liberia (UNMIL) ; muri Abyei (UNISFA) na Côte d’Ivoire (UNOCI).

Mu bihe bishize u Rwanda rwemeye kohereza abasirikare bagera kuri 850 muri Repubulika ya Centrafrique mu kunganira intumwa mpuzamahanga zari ziri gufasha mu kugarura ibintu mu buryo, (MISCA).

Perezida Kagame yahaye umukoro buri wese ku giti cye mu Ngabo z’u Rwanda n’Inzego z’Umutekano, ko mu mwaka mushya akwiye no gutekereza ku kindi kintu cyakorwa hagamijwe kurushaho guteza imbere igihugu.

Source :Igihe.com

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...