LATEST NEWS
New section No17
Perezida Kagame yashimye ubufatanye bwa INTERPOL mu guhiga Abajenosideri
Publish Date: mardi 3 novembre 2015
VISITS :278
By Admin

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye cyane Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ku bufatanye bwayo mu bikorwa bitandukanye bigamije kugarura umutekano, cyane cyane mu gufasha u Rwanda guta muri yombi abasize bakoze Jenoside bihishe hirya no hino mu bihugu by’amahanga.

Ibi yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama rusange y’ihuriro rya Polisi ziturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, inama iri kuba ku nshuro yayo ya 84 ikaba ibera I Kigali.

Nkuko Perezida Kagame yabisobanuye yavuze ko umutekano ari ishingiro ry’ibintu byose, kandi ko nta cyagerwaho nta mutekano uhari, bityo aboneraho gushimira Polisi mpuzamahanga (Interpol) ku bufatanye bwayo n’ibindi bihugu mu kurwanya ibyaha.

Perezida Kagame yagize ati” Iyo umutekano ubuze, benshi bahaburira ubuzima, icyizere kikayoyoka hagati y’abaturage na Leta ndetse n’ubukungu bukazahara.”

Perezida Kagame yashimiye Interpol ku mbaraga ishyira mu gushakisha abagize uruhare muri Jenoside bihishe hirya no hino ku Isi, ariko avuga ko nubwo hari abamaze gutabwa muri yombi hakiri n’abandi basigaye bakwiye gushakishwa.

Yagize ati : " Turashimira Interpol imbaraga ishyira mu gushakisha abagize uruhare muri Jenoside bakihishe hirya no hino ku isi. Abashinjwa ibyaha benshi baracyihishe, tugomba gukomeza gukorana na Interpol n’umuryango Mpuzamahanga mu kubashakisha.”

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi inama ko mu myaka 21 ishize, u Rwanda rwagerageje kubaka inzego za Leta zihamye cyane cyane polisi y’igihugu, aho igira uruhare mu kurwanya ibyaha no gukemura ibibazo by’abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikorana bya hafi n’abaturage, kuburyo bifasha igihugu kugira umutekano uhamye, binatuma u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku isi bifite umutekano.

Yavuze ko buri muntu wese afite umusanzu yatanga mu gufasha Interpol ibyo ikora, ndetse no kuyifasha kugaragaza isura yayo nziza ndetse no kuyifasha guhuza ibikorwa byayo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana yavuze ko u Rwanda ari umunyamuryango wa Interpol ugira uruhare mu gukomeza inzira ziboneye zo gufatanya n’abandi kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu bihugu bitandukanye by’isi.

Perezidante wa Interpol Mireille Ballestrazzi, yasabye ubufatanye bwa polisi z’ibihugu byose mu gukuraho ibyaha bitandukanye, ndetse no kurwanya ibyaha by’ubugizi bwa nabi.

Yasabye kandi ko hashyirwa imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha bishingiye ku icuruzwa ry’abantu, ibyaha bya ruswa, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Iyi nama y’ iminsi itatu ya Interpol iri kuba ku nshuro ya 84, ihuje abantu bagera kuri 850 baturutse mu bihugu 149 byo hirya no hino ku isi.

IBITEKEREZO
Juma

Polisi mpuzamahanga niyo gushimwa byibura no kuba yarahisemo u Rwanda kwakira iyi nama mpuzamahanga nibyagaciro gakomeye

Juma

Polisi mpuzamahanga niyo gushimwa byibura no kuba yarahisemo u Rwanda kwakira iyi nama mpuzamahanga nibyagaciro gakomeye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...