LATEST NEWS
MU RWANDA
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari, 2016 Global African Investment Summit (TGAIS).
Publish Date: mardi 6 septembre 2016
VISITS :2326
By Admin

Guhera uyu munsi tariki ya gatanu 2016 hano mu mujyi wa Kigali harabera indi nama ikomeye, nayo ibera muri ya nyubako nshya iherutse gukorerwamo ya nama y’abakuru b’ibihugu bigize ubumwe bwa Afurika (AU).

Nk’uko gahunda ibigaragaza, iyi nama iraba iy’iminsi ibiri ikaba yitwa iy’ubutatu bushyizehamwe (Tripartite) aribwo umuryango w’isoko rimwe ryo mu bihugu byo mu burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika ( COMESA), Umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC) n’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika ( SADC). Murulimi rw’icyongereza iyi nama yiswe "The Global African Investment Summit COMESA & Government of Rwanda".



Perezida wa Uganda Yoweri Museveni

Iyi nama iraba irimo abantu bagera kuri 900 iranitabirwa n’abakuru b’ibihugu babiri, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda. Iranitabirwa kandi n’abandi bayobozi ku rwego rw’abaminisitiri n’abandi bashoramari bakomeye kuva mu bihugu bitandukanye.



Bamwe mubitabiriye iyi nama

Biganjemo ba rwiyemezamirimo bakiri bato

The Global African Investment Summit iratangira imirimo yayo none hano mu Rwanda buraba bubaye incuro ya mbere ibereye ku mu gabane wa Afurika. Iri huriro riterana buri mwaka ryatangirijwe mu Bwongereza muri 2014. No muri 2005 inama nk’iyi yabereye London mu Bwongereza. Iyi miryango itatu ikoranyije iyi nama ifite isoko ry’abantu basaga miliyoni 600.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
john

Nako mwanditse kuva mubihugu bitandukanye

john

....guturuka mu bihugu bitandukanye. Kuki mutandika....... Baturutse mu bihugu bitandukanye. Murica ikinyarwanda nkana.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...