LATEST NEWS
MU RWANDA
Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda kubw’ amahitamo yabo muri referendumu haba uwatoye Yego cyangwa uwatoye Oya
Publish Date: vendredi 25 décembre 2015
VISITS :479
By Admin

Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yatangizaga inama y’igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 13, yatangiye kuri uyu wa 21 Ukuboza 2015.

Ibi yabitangaje nyuma y’igihe ibihugu bimwe by’amahanga binenga ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, abandi bakagaragaza ukutishimira impinduka zakozwe mu bijyanye na manda z’ Umukuru w’Igihugu.

Mu gihe Itegeko Nshinga rigena ko Umukuru w’Igihugu ageza ku baturage rimwe mu mwaka, uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka abaturage babyikoreye kandi bakabikora mu burenganzira bwabo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu kivuye muri referendumu, aho Abanyarwanda bihitiyemo uko bashaka kuyoborwa.

Perezida Kagame yavuze ko umurimo muri iyi nama y’Umushyikirano woroshye kuko ari ukureba ko ibyo Abayobozi bakora bihabwa umurongo n’ibyo Abanyarwanda bavuze mu ijwi riranguruye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama y’umushyikirano ari amahirwe abonetse kugira ngo Abanyarwanda barebere hamwe uko batwara ibintu by’ingenzi muri iki gihugu mu mucyo, mu cyubahiro kandi ntawe uhejwe.

Perezida Paul Kagame munama y’Umushyikirano

Yongeye ho ko gukorera u Rwanda ari amahirwe n’inshingano, kandi ko nta muntu ubaho igihe cyose ariko inzego, indangagaciro n’iterambere byo bihoraho bityo ko igihe cyo guhererekanya inshingano nikigera bizakorwa mu mucyo.

Ati “Igihe nikigera cyo guhererekanya inshingano ziva ku buyobozi, kuva ku muntu uumwe zakirwa n’undi, Abanyarwanda bafite icyizere ko bizakorwa mu mutuzo no mu bwumvikane […] ni nabyo bashaka.”

Yongeyeho ati “ Imbere haracyari byinshi byiza, amahirwe yo guhindura igihugu cyacu mu buryo budasubirwaho ntakwiye gutakarira mu kudakora, mu kujijinganya cyangwa mu gucunga nabi ibyo ushinzwe.”

Ati kandi “Abanyarwada bafashe icyemezo cyo gushyiraho igihe kizwi cyo gushimangira ibyo tumaze kugeraho ku buryo bidashobora guhungabana cyangwa gusubira inyuma, ni uko tugakomeza kwibanda kuri politiki yo gukomeza kubaka igihugu cyacu, ntidukangwe n’amateka ahubwo tugakomeza dufite icyizere cy’ejo hazaza.”

Perezida Kagame yavuze ko hari impamvu zikomeye zatumye ibyo Abanyarwanda bavuga bigana muri icyo cyerekezo, zirimo ko umubare munini w’abemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa ari urubyiruko rutumvise urusaku rw’amasasu cyangwa ngo rube mu buzima burangwa n’ubwoba bukabije.

Abandi ngo ni abo mu kigero cy’ababayeho mu bihe bibi mu mateka y’u Rwanda, bakaba barakuye amasomo muri ayo mateka, kandi ngo nibo bongeye kubaka iki gihugu, icyari ubwoba bagihindura icyizere.

Perezida Kagame yagarutse ku byifuzo by’Abanyarwanda, avuga ko hari byinshi bifuza birimo ubuyobozi bwiza bukomeza kubagezaho ibikorwa na serivisi nziza .

Ati “Bashaka kandi demokarasi, aho gusimburana ku buyobozi ari ibisanzwe, aho ububasha bwo gufata icyemezo buguma mu maboko maboko yabo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki atari icyerekezo cyazanwa na Leta yonyine cyangwa cyaturuka hanze cyangwa se cyazanwa na Perezida ubwe, ahubwo bisaba ubufatanye bw’inzego.

Yanashimangiye ko nta kibazo u Rwanda rufitanye n’ibihugu binenga ibintu binyuranye ku Rwanda, ariko ngo abavuga ko Abanyarwanda ntacyo bashoboye bo baba batukana.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ibikenewe kugira ngo bahindure u Rwanda biri mu maboko yabo, mu mitima no mu mitekerereze yabo, abasaba kwihesha agaciro, kudatinya no guharanira ukuri mu bihe bitoroshye.

Umushyikirano wo mu 2015 ufite insanganyamatsiko igira iti “Guhitamo kw’Abanyarwanda niwo musingi w’iterambere n’agaciro by’u Rwanda.”

Mu bitabiriye iyi nama barenga 1000 barimo abayobozi kugeza ku rwego rw’Akagali, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abikorera n’izindi nzego zinyuranye.

Abayobozi bakuru munama y’Umushyikirano

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa n’Itegeko Nshinga, ikaba iyoborwa na Perezida wa Repubulika.

Mu gihe icyerekezo 2020 cyari icyo gukora ibyari bikenewe kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubaho kandi bisubize agaciro, icyerekezo cya 2050 ngo kigomba kuba icyo kwihitiramo ejo hazaza kuko babishoboye kandi aribyo bakwiye.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...