LATEST NEWS
New section No17
Perezida w’u Buhinde yifurije u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora
Publish Date: lundi 4 juillet 2016
VISITS :307
By Admin

Perezida w’u Buhinde Pranab Mukherjee kuri iki cyumweru yifurije u Rwanda n’Abanyarwanda isabukuru nziza yo Kwibohora ibaye ku nshuro ya 22.

Mu butumwa yohereje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize ati”Njye ubwanjye n’abaturage b’u Buhinde twishimiye kukwifuriza wowe ubwawe, guverinoma n’Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora.”

Yakomeje ati” Mu gihe twibuka imyaka 22 ishize Jenoside ikorewe Abatutsi, u Buhinde bukomeje kwifatanya n’u Rwanda mu kubaka igihugu gishingiye kuri demokarasi amahoro n’ubutabera.”

Perezida Mukherjee yashimangiye ko umubano n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buhinde haba mu karere no ku rwego mpuzamahanga bikomeje gukomera, kandi ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya ku bw’inyungu z’abaturage.

Perezida w’u Buhinde yifurije Paul Kagame ubuzima bwiza, iterambere n’uburumbuke kandi ibyo byose bikagera no ku Banyarwanda.

U Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bucuruzi uburezi, ubukerarugendo, ubuvuzi n’ibindi. Mu mwaka wa 2013, imishinga y’Abahinde baba mu Rwanda yinjije amadolari ya Amerika asaga miliyoni 35 mu mishinga 12. Muri 2012 yinjije asaga miliyoni 47 z’amadolari mu gihe muri 2011 imishinga 10 yinjije miliyoni 127 z’amadolari harimo sosiyete ya Airtel yinjijemo agera kuri miliyoni 102 z’amadolari.

Kuri ubu mu Rwanda habarizwa Abahinde barenga 2000 bakora mu nzego zitandukanye.

Perezida w’u Buhinde Pranab Mukherjee

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...