LATEST NEWS
MU RWANDA
Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC
Publish Date: jeudi 12 mai 2016
VISITS :152
By Admin

Ku munsi wa 23 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi, mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kicukiro, Police Fc yatsinze Muhanga FC ibitego 2 ku busa byose bya Usengimana Danny

Nyuma yo guhererekanya umupira neza binagaragara ko Police FC iri kurusha Muhanga FC, ku munota wa 4 w’umukino Police FC yaje gutsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Usengimana Danny.

Igice cya kabiri cyatangiye Police FC ikomeza gusatira ari nako ishakisha ibindi bitego, ariko ab’inyuma ba Muhanga FC bagahagarara neza, nibwo ku munota wa 56 w’umukino nibwo Usengimana Danny yashyizemo igitego cya 2, umukino urinda urangira bikiri ibyo bitego 2 bya Police FC ku busa bwa Muhanga FC N’bwo Police FG yari yahushije ibitego byari byabazwe.

Nyuma y’umukino Kapiteni wa Police yavuze ko nyuma yo kutitwara neza muri imwe mikino yabanjirije uyu bafite umugambi wa gutsinda imikino isigaye, aho yagize ati :”Abakinnyi twese dushyize hamwe, umugambi wacu ni ukwitwara neza mu mikino isigaye ku buryo shampiyona izarangira turi mu myanya 3 ya mbere, kandi tuzagumya gukora imyitozo kugirango tuzatware igikombe cy’amahoro tuzabashe guhagararira u Rwanda mu mukino nyafurika.”

Nyuma y’uyu munsi wa 23 wa Shampiyona, Police FC yahise ifata umwanya wa 5 n’amanota 38.

Dore uko indi mikino yabaye uko yarangiye

Amagaju Fc 1-1 AS Kigali Fc
Espoir Fc 0-1 Etincelles Fc
SC Kiyovu 0-1Mukura VS

RNP

IBITEKEREZO
juma

Uyu musore Danny arashoboye kabsa bigaragara ko ari umwe muri ba rutahizamu bato u Rwanda, rufite nawe reba shampiyona ye ya mbere avuye mu isonga none ari parmi les meilleurs buteurs it's a good progress kabsa ahubwo nakomerezaho kandi afite nibigango


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD - COTRACO

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD -...

....’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida Kagame

....’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida...

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli nziza

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

NEW POSTS
Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa