LATEST NEWS
New section No17
Police FC itsinze Musanze ku mukino w’ikirarane
Publish Date: dimanche 6 mars 2016
VISITS :134
By Admin

​Ku mukino w’ikirarane wahuzaga ikipe ya Police FC na Musanze , ikipe ya Police FC itahanye amanota 3 aho itsinze Musanze ibitego 2-1. Umukino wabaye Police FC idafite zimwe mu nkingi za mwamba nka Danny Usengimana, Mushimiyimana Mouhamed ndetse n’umuzamu Mvuyekure Emery.

Ikipe ya Police FC yatangiranye ishyaka ryinshi ubona ko ikeneye amanota atatu, ku munota wa gatatu gusa rutahizamu Nshuti Idesbald asigaranye n’umuzamu ahusha uburyo bwabazwe.

Abasore ba Cassa ntabwo bacitse intege, nyuma yo kuzamuka neza myugariro Muvandimwe JMV yahaye umupira mwiza Songa Isaie ku munota wa 23 nawe ntiyazuyaza ikipe ya Police FC iba yinjije igitego cya mbere.

Ikipe ya Musanze yabaye nkikanguka ishaka kwishyura, ariko Police nayo igakomeza kuyotsa igitutu izamuka cyane. Kalisa Rachid wabonaga hagati akina neza cyane aho yanabyerekanye ku munota wa 32 atanga umupira uvamo igitego naho rutahizamu Nshuti Idesbald ateramo n’umutwe bibiri bya Police FC biba biranyoye.

Nyuma y’iminota ine gusa ikipe ya Musanze yagomboye igitego kimwe ku makosa y’uburangare hagati y’umuzamu Marcel Nzarora na myugariro Mugabo Gabriel, igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-1, mu gihe Police FC yari imaze gutera koloneli 6 Musanze nta n’mwe.

Igice cya kabiri abasore ba Police FC basatiriye cyane ikipe ya Musanze ariko ntibabasha kugira ikindi gitego bashyiramo. Aha twavuga nk’igihe rutahizamu Songa Isaie ku munota wa 76 ubwo yari asigaranye n’umuzamu wa Musanze agatera umupira ugafata umutambiko.

Umukino warangiye ikipe ya Police FC itsinze Musanze ibitego 2-1, byatumye izamuka ku rutonde rw’agateganyo, ubu ikaba ifite amanota 24 mu mikino 12 aho ihagaze ku mwanya wa gatanu.

Nyuma y’umukino umutoza wa Police FC Cassa Mbungo André yatangaje ko ntacyo yanenga abakinnyi be. Yagize ati : " abakinnyi banjye bitwaye neza cyane bagerageje gusatira ariko kubyaza amahirwe umusaruro bikanga, ibi birimo n’umunaniro bakuye muri Sudan ariko muri rusange bitwaye neza".

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

28-05-2017

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara...

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...