LATEST NEWS
New section No17
Police FC yitwaye neza imbere ya VC Mokanda mu marushanwa nyafurika.
Publish Date: lundi 14 mars 2016
VISITS :322
By Admin

Tariki 12 Werurwe, nibwo umukino ubanza wa 1/8 wagombaga guhuza ikipe ya VC Mokanda (Congo Brazzaville) na Police FC warangiye amakipe yombi aguye miswi, umukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Umukino watangiye Police FC idafite myugariro wayo Jean Paul Uwihoreye wari wasimbuwe na Heritier Turatsinze nawe wabashije kuzibira ikipe ya VC Mokanda ndetse na Rashid Kalisa wagize imvune ku mukino wa Musanze FC muri shampiyona.

VC Mokanda yashakaga gushaka igitego cy’impamba yasatiranye ingufu nyishi ariko Fabrice Ndikukazi na Gabriel MUgabo bayibera ibamba ari nako Police FC nayo inyuzamo igasatira ariko igice cya mbere kirangira amakipe aguye miswi

Igice cya kabiri nacyo cyaranzwe no gusatirana hagati y’impande zombie, gusa rutahizamu wa Police FC Songa Isaie ndetse na Danny Usengimana ntibabasha kureba mu mazamu ya VC Mokanda.

Nyuma yumukino, Kapiteni wa Police FC Innocent Habyarimana yatangaje ko ahanini mu bintu byababangamiye harimo ubushyuhe bwinshi batari bamenyereye.

Habyarimana yagize ati " ubushyuhe bwa hano bwari bukabije ku buryo tutabikekaga, gusa twese twagerageje gukina umukino mwiza ari nako dusatirana ariko ntibyakunze ko dutahana intsinzi"

Habyarimana yongeyeho ko igisigaye ari ukwitegura neza bakareba niba babasha gutsindira VC Mokanda i Kigali.

Habyarimana yagize ati" ubu icy’ingenzi ni ugukaza imyitozo. Hano twakinaga dufunga amazamu ariko nibazako iwacu tuzasatira cyane ngo turebe niba twabasha gukomeza mu cyiciro kindi"

Police FC iramutse itsinze VC Mokanda i Kigali yaba yiyongereye ku mateka y’amakipe nka Rayon Sports na APR FC zabashije kugera muri 1/4

Umukino wo kwishyura uzaba tariki 19 Werurwe 2016 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe izatsinda izerekeza muri 1/8.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...