LATEST NEWS
MU RWANDA
Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari
Publish Date: lundi 22 février 2016
VISITS :160
By Admin

Ikipe y’umukino w’intoki ya Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari z’u Rwanda ku itariki ya 21 Gashyantare 2016. Igikombe yagitwaye nyuma yo gutsinda ikipe ya APR HBC ibitego 21 kuri 19. Ni umukino wabereye ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Ruhango (ESI) mu karere ka Ruhango

Imikino y’amajonjora yari yabaye tariki ya 20 aho ikipe ya Police HBC nabwo yitwaye neza nyuma yo gutsinda amakipe yose yahuye nayo ariyo Kibogora Polytechnic ku bitego 29-14, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye 36-16 ndetse na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’uburezi ryahoze ari KIE ku bitego 30-13. Muri ½ Police HBC yatsinze ishuri rya IPRC Kicukiro ku bitego 33-11.

Umutoza wa Police HBC Antoine Ntabanganyimana yavuze ko iyi ntsinzi bayikesha imyitozo myinshi ndetse no kuba iyi kipe ihora ishyigikiwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku buryo icyo bakeneye cyose bagihabwa.

Yakomeje avuga ko kuba abakinnyi bumvira ndetse bagashyira mu bikorwa inama z’umutoza nabyo byatumye bitwara neza kugeza batwaye igikombe. Twabibutsa ko n’igikombe giherutse cyitiriwe Intwari z’u Rwanda ndetse n’icya Shampiyona nabyo biri mu maboko ya Police HBC. Ntabanganyimana Antoine akaba avuga ko intego bafite ari ugutwara n’igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka izatangira tariki ya 5 Werurwe 2016.

Naho muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere Police FC yo yanganyije n’Amagaju igitego 1-1, ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 21 . Umukino ukaba warabereye ku Kibuga cya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe.ku cyumweru tariki ya 21 Gashyantare.

RNP

IBITEKEREZO
mahirwe

police HBC komeza utware ibikombe tukuri inyuma

MACIBIRI

Iyi kipe imaze kugaragaza ko ntayo ijya iyisukira kabisa ! Bravo Police Hand Ball Club


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

NEW POSTS
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare