LATEST NEWS
New section No17
Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo
Publish Date: mercredi 15 juin 2016
VISITS :481
By Admin

Nyuma y’impanuka yabaye kuri uyu wa kabiri mu gitondo, aho imodoka itwara abanyeshuri yarenze umuhanda irimo abanyeshuri ba Kigali Parents School(KPS), Polisi y’u Rwanda irahamagarira ababyeyi n’amashuri ndetse n’amakompanyi atwara abanyeshuri gufatanya ngo basubiremo amasezerano bafitanye banoze iby’umutekano w’abanyeshuri bakoresha izi modoka.

Ahagana mu ma saa moya za mugitondo, imodoka RAC 845H yari itwawe na Léon Fidele Munyangabe yarenze umuhanda igihe uyu mushoferi yananirwaga gukata ikorosi ry’ahantu hamanuka.

Abanyeshuri bavuyemo ari bazima bose uretse umwe wababaye ajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko ibi byatumye hatangira iperereza ku modoka zitwara abanyeshuri.

Ibi kandi, byatumye ku gicamunsi hafatwa uwari utwaye imwe muri ziriya modoka atwaye abanyeshuri ba Les Hirondelles, aho igihe yafatwaga, Ntakirutimana Michel atashoboraga guhagarara.

ACP Twahirwa yagize ati :”Ntakirutimana yari atwaye abanyeshuri batashye ariko babonye ko yasinze, ku bw’amahirwe barasakuje kugeza igihe ahagarariye maze barasohoka. Muri icyo gihe, Polisi yahise ihagera isanga abanyeshuri bahagaze ku muhanda, uwari abatwaye yasinziririye mu modoka.”

Yongeyeho ati :”Nyuma y’ibyo byombi, twavuganye n’ababyeyi n’amashuri. Iperereza ryagaragaje ko ababyeyi basinya amasezerano nab a nyiri amamodoka ariko nta ruhare amashuri abigizemo. Kuri ubu, turashaka ko amashuri abigiramo uruhare kandi agira inshingano ahabwa mu masezerano asinywa ku mpande zombi mu nyungu z’umutekano w’abanyeshuri.”

Yatawe muri yombi atwaye Abana yasinze

Yakomeje agira ati :”Zimwe muri izi modoka ntizujuje ibisabwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge(RURA), zishyiramo abana benshi kandi zikarenza umuvuduko, ahenshi ziba zishaka gukora inshuro nyinshi ngo zitware umubare mwinshi w’abanyeshuri, kujya no kuva ku ishuri.”

Munyangambe yari atwaye abanyeshuri 29 mu modoka ifite ubwishingizi bw’abantu 18, yihutaga cyane ngo ahuze n’igihe cy’ishuri nyuma yo gukora inshuro nyinshi, ananirwa gukata ikorosi kubera kwihuta.”

Ku birebana na Ntakirutimana wasanzwe yasinze, ACP Twahirwa yavuze ko icyuma gipima ikigero umuntu yanyoyemo, cyagaragaje igipimo cyo hejuru cyerekana ko yari yasinze bikabije.

Umuvugizi wa Polisi yagize ati :”Ababyeyi n’amashuri bakwiye kureba ko hari umuntu mukuru uri mu modoka, igihe babjya cyangwa bava ku ishuri ; ashobora kuba umwe mu babyeyi cyangwa umwarimu cyangwa undi muntu mukuru w’inyangamugayo wareba umutekano wabo mu modoka. Abana ntibakwiye gutererwa abashoferi bonyine.”

Yibukije abatwara abantu muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho na RURA.
“Polisi na RURA bazakomeza kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirizwa no kureba ko izi modoka zujuje ibisabwa byose.”

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Iyi foto se ni iye ! Niba ari byo ntiyakabaye atwara imodoka kuko bigaragara ko ashashe.Gutwara ikinyabiziga wasinze ni ugushyira ubuzima bwawe n’ubw’ abo utwaye mu kaga. Ndasaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yo kubitwara ; ariko n'abagenzi babonye ko utwaye ikinyabiziga yishe amategeko agenga kugitwara bakwiye kujya babimenyesha Polisi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...