LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Publish Date: jeudi 4 février 2016
VISITS :197
By Admin

​Polisi yo mu karere ka Rulindo iragira inama abaturage kureka ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, aho ivuga ko abakora ibi bikorwa bitwikiriye ijoro kugira ngo bibe amabuye y’agaciro bibaviramo gukomereka n’ impfu za hato na hato.

Ubu butumwa, Polisi yabutanze ku itariki ya 3 Gashyantare, aho mu kagari ka Shengamure, umurenge wa Masoro, umugabo uzwi nka Ntidendereza, wishoye mu kirombe bacukuramo gasegereti nyuma akaza guhanukirwa n’ikibuye kimukomeretsa bikomeye mu mutwe. Uyu mugabo akaba yaraje gutabarwa na Polisi, ingabo n’ubuyobozi bw’ibanze, ajyanywa mu bitaro bya Rutongo aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP), Innocent Gasasira, yasabye abaturage kwirinda ibi bikorwa kuko ahanini bibaviramo impfu za hato na hato ndetse abandi bikabasigira ubumuga.

Yanavuze ko uretse no kuburira ubuzima muri ibi bikorwa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, ari icyaha nk’ikindi cyose kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

IP Gasasira yakomeje agira abaturage inama yo gukora ubucukuzi bwemewe n’amategeko aho kwishora mu bibateza ibibazo birimo no kubura ibizima cyangwa guhanwa n’amategeko ; akaba anavuga ko, ubwo Ntidendereza yari muri iki kirombe yari kumwe n’undi mugabo, ariko uyu we akaba nyuma yo kubona mugenzi we agwiriwe n’ibuye, yarahise yiruka, ubu akaba arimo gushakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rulindo, Birahira Eugene, yavuze ko ikibazo cy’ubujura bw’amabuye y’agaciro kitari giherutse kugaragara muri uyu murenge kuko nyuma y’aho byakunze kuhagaragara, ubuyobozi by’umurenge bufatanyije na Polisi, bwateguye amahugurwa y’ibyumweru 3, ku bantu bakoraga ibi bikorwa, maze bigishwa ububi bwacyo n’ingaruka zibirimo.

Akomeza avuga ko nyuma y’amahugurwa, aba bantu bakorewe ubuvugizi biza no gutanga umusaruro kuko sosiyete ya Rutongo Mine, isanzwe ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yemeye kubaha aho bacukura, ariko gasegereti babonye bakayigurisha iyi sosiyete, aho avuga ko ubu bujura bwari bwarahagaze.

Yasabye abaturage kureka ubujura bw’amabuye y’agaciro, aho yagize ati, “Gasegereti n’andi mabuye y’agaciro ni umutungo wa Leta, kuyiba bisobanuye gusahura umutungo w’igihugu. Iyo aya mabuye acukuwe mu buryo bwemewe n’amategeko, igihugu kibona imisoro, amafaranga agakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo by’igihugu.”

Yashimye imikoranire myiza hagati ya Polisi n’izindi nzego mu bikorwa by’umutekano bitandukanye by’umwihariko kurwanya abakora ubu bucuruzi butemewe n’amategeko.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...