LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi iratangaza ko amatora y’Abajyanama yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza
Publish Date: mardi 23 février 2016
VISITS :127
By Admin

Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda bose kubera imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubufatanye nayo, bikaba aribyo byatumye amatora y’Abajyanama yo ku wa 22 Gashyantare 2016 akorwa mu mutekano usesuye ku buryo nta kintu na kimwe cyayahungabanyije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Celestin Twahirwa atangaza ko mu rwego rw’umutekano, inzego ziwushinzwe zifatanyije n’abaturage zakoze neza akazi kazo aho agira ati :” Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano yakoze neza ibyo yagombaga gukora kuko, ku bufatanye n’abaturage , ibiro by’itora byose uko ari 1312 mu gihugu byacungiwe umutekano ari nabyo byatumye igikorwa cy’itora nyir’izina kigenda neza.”

ACP Twahirwa avuga ko mu byo Polisi y’u Rwanda yagizemo uruhare, harimo guherekeza no kurinda ibikoresho by’itora biva ku biro bikuru ku rwego rw’igihugu(NEC) bijya ku biro by’itora bitandukanye mu gihugu hose ndetse no kubigeza aho ibarura ry’amajwi ryabereye, ibi kandi bikaba byarakorewe abahagarariye amatora , indorerezi mpuzamahanga n’iz’imbere mu gihugu.

Aha, ACP Twahirwa agira ati :”Iki ni igikorwa cyo kwishimira ku ruhande rwacu nka Polisi y’u Rwanda kandi tukaba dushima uyu muco mwiza umaze gufata mu Banyarwanda aho igikorwa nk’iki kiba buri wese agaharanira kuzuza inshingano ze muri icyo gikorwa nta kubangamirana, bigatuma kirangira neza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda arangiza asaba ko, imyitwarire yaranze abarebwaga n’igikorwa cy’amatora, buri wese ku rwego rwe ndetse n’abanyarwanda muri rusange, yakomeza ndetse akaba ahamagarira buri wese ko, aho yabona ukora ibinyuranyije n’ibigenga igikorwa cy’amatora, yazajya abimenyesha inzego z’umutekano zimwegereye ngo hakumirwe icyabangamira icyo gikorwa n’umutekano muri rusange.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC