LATEST NEWS
New section No17
Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka
Publish Date: vendredi 29 janvier 2016
VISITS :263
By Admin

​Polisi y’u Rwanda , ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikomeje kwibutsa abatwara abagenzi kwihutisha igikorwa cyo gushyira mu modoka bakoresha utwuma dukumira umuvuduko urenze uteganyijwe mbere y’uko igihe bahawe kirangira mu rwego rwo kwirinda impanuka bigaragara ko ziterwa ahanini n’umuvuduko ukabije n’ibihano ku waba atabyubahirije.

Mu kiganiro yatanze, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi, yagize ati :”N’ubwo bamwe mu bikorezi bubahirije igihe cyagenwe, hari n’abandi batigeze banagerageza gushyirishamo utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ ibirometero 60 mu isaha nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015.”

Ingingo ya 2 yaryo ivuga ko buri modoka yose itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe, ivuga kandi ko hatanzwe igihe cy’umwaka kuva aho bitangarijwe ; ibi bikaba bivuga ko igihe kizarangira kuri 26 Gashyantare 2016.

SP Ndushabandi yagize ati : Nyuma y’inama zabaye hagati y’abikorezi n’inzego nka Minisiteri z’Umutekano n’iy’Ibikorwa remezo harimo n’iyabaye mu Gushyingo 2015 , abikorezi ubwabo nibo bishyiriyeho itariki ya 15 Ukuboza 2015 ku modoka zose zikorera hanze ya Kigali, na 15 Mutarama 2016 ku zikorera muri Kigali ko zose zizaba zifite utu twuma.”

Yavuze ko iki gihe cyari cyagenwe, kitagombaga kubangamira ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu.

Aha arahamagarira abikorezi batarashyira mu bikorwa aya mabwiriza ko bagomba kubikora mbere y’uko igihe cyatanzwe kirangira, kuko utabyubahirije abihanirwa aho yagize ati :”Aya mabwiriza yashyiriweho gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abantu kubera umuvuduko, hatanzwe igihe gihagije cyo kuyashyira mu bikorwa , niyo mpamvu tutazihanganira abatarabyubahirije kuko dushinzwe kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.”

SP Ndushabandi yanatangaje ko hashyizweho itsinda rizagenzura ko abikorezi bashyize mu bikorwa ibyo biyemeje bijyanye n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...