LATEST NEWS
New section No17
Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko
Publish Date: lundi 18 avril 2016
VISITS :686
By Admin

Vuba aha, Polisi yakiriye ikirego cy’umuntu wavugaga ko ahozwa ku nkeke n’umwe mu nshuti ze umwishyuza miliyoni 7 z’amafaranga , yagombye kuba yaramwishyuye mu mezi abiri hariho inyungu ya miliyoni 4 n’ibihumbi 200.

Uwazigujije yari yatanzeho ingwate inzu ye y’agaciro ka miliyoni 150, akaba yarabikoze kugirango yikemurire ikibazo cyihutirwaga cy’amafaranga yari afite n’ubwo yari aziko ari mu nzira zitemewe, ariko akaba yarananiwe kwishyura uko bari bumvikanye, ari nako amerewe nabi na mugenzi we.

Uru ni rumwe mu ngero nyinshi zo kwamburana Polisi igenda yakira kandi, nk’uko bitangazwa na Polisi, buri sitasiyo ya Polisi yegereye udusantere tw’ubucuruzi cyangwa imigi mito mu gihugu hose, yakira nibura ikirego kimwe cy’ubu bwoko buri munsi.

Iri hanahana ry’amafaranga rizwi ku izina rya “Banque Lambert”, ni uburyo habaho ihanahana ry’amafaranga hagati y’umuntu n’undi cyangwa hagati y’umuntu n’itsinda ry’abantu , aho ukeneye amafaranga bayamutiza akazayishyura mu gihe gito, akenshi ku nyungu ziri hejuru ziba zitandukanye n’izemewe zashyizweho na Banki nkuru y’igihugu.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rirwanya ibyaha bimunga umutungo wa Leta, Superintendent of Police (SP) Jean Claude Karasira avuga ko iri gurizanya ritemewe risenya imiryango, ubucuti hagati y’abantu kandi rituma habaho umutekano muke kuko bivamo guhigana hagati y’abahemukiranye.

Nk’uko itegeko rigenga ishirwaho ry’amabanki n’ibigo by’imari mu Rwanda, uretse banki z’ubucuruzi n’ibyo bigo by’imari ziciriritse nizo zemerewe gutanga inguzanyo.
“SP Karasira agira ati :”Abakora ubu bucuruzi bagomba kumenya ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi itegeko ntacyo ryabafasha mu kwishyuza igihe bambuwe kuko ridateganyiriza ibihano uwahemukira undi muri ubu bucuruzi.”

Yongeyeho ati :” Ubu bucuruzi busa n’ubwabaye hagati y’abantu , aho umwe yakopye undi ibiro 50 by’ikiyobyabwenge cya cocaine maze amwambuye undi atanga ikirego mu rukiko asaba kwishyurizwa,…ibi ntibyashobokaga.”

Ingingo ya 324y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku kubonerana undi kubera intege nke ivuga ko umuntu wese ubonerana undi, kubera intege nke, irari, ubukene cyangwa ubujiji bwe, akamukoresha, abyigiriye cyangwa abigiriye undi, amasezerano y‟urwunguko cyangwa y‟indi yezandonke birengeje urwunguko rusanzwe, ashingiye ku mwenda amuhaye, cyangwa ku masezerano yandi arebana n‟umutungo utimukanwa cyangwa wimukanwa amuhaye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

SP Karasira yarangije avuga ko iri hanahana ry’amafaranga kandi riha icyuho inyerezwa ry’imisoro akaba ahamagarira abaturage kubireka kuko bitemewe kandi bakagaragariza ababikora Polisi ibegereye.

RNP

IBITEKEREZO
Yobu

Bizagenda bite ko abakozi ba za Banki , cyane aribo bananiza abakiliya babo bafitemo inguzanyo bagambiriye kubacuruzaho Banque lambert.Hari amananiza menshi muri Banki zo mu Rwanda ku buryo usanga byose bikorwa ngo abakeneye amafr bagane Banki Lambert ,barengere imitungo yabo iba igiye kugurishwa muri cyamunara,.n,abo bapolisi muvuga bose bayibamo nibo bacuruza amafr kuko bo nta we ubambura

JEAN DE DIEU NSABIMANA

ABOBANTU BAGOMBA KUBIHANIRWA KUGIRANGOBIBERE ABANDI UBUHAMYA DORE KOBITANYA NINSHUTI

kalisa

Bank Lambert abayikoresha rwose bayireke kuko ishobora gutera amakimbirane mu gihe habayeho gutinda cyangwa kutishyura.Ikindi kandi ituma habaho idindira ry'ubukungu bw'igihugu cyacu bityo abaturage bakahazaharira.

rucogoza

Kuba police yacu ikomeza kutugira inama nuko Iharanira umutekano wacu nibyacu kuko umuntu yishoramo atazi ingaruka bizamugiraho. gusa police nikomereze aho natwe iteka tuzaba abafatanyabikorwa bayo kandi umutekano tuzawicungira nta kabuza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...