LATEST NEWS
New section No17
Polisi mu karere ka Rulindo yagaruje byinshi byibwe mu ikamyo itwara ibinyobwa
Publish Date: mercredi 13 janvier 2016
VISITS :472
By Admin

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Mutarama 2016, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo, yafashe abagabo babiri bitwa Ndayisaba Eric w’imyaka 23 y’amavuko na Rutaganda Pierre w’imyaka 26 y’amavuko bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwakorewe imodoka y’ikamyo yari itwaye inzoga.

Byabereye mu kagari ka Gako, umurenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo, ahagana saa sita y’ijoro. Ikamyo Mercedes Benz 837RL ya Bralirwa, ubwo yari ivanye inzoga i Rubavu izijyanye i Kigali, abantu barayiteze baca ihema ryayo maze bimwe mu byo yari ipakiye birimo amakaziye arimo inzoga atangira guhanuka ari nako bayatwara bajyana mu ngo zabo. Icyo gihe umushoferi yahamagaye Polisi ikorera muri ako gace kugira ngo imutabare.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Superintendent (SP) Sano Nkeramugaba yagize ati :” Twahise tuhagera maze nyuma y’igihe gito, dusanga mu byatwawe harimo, amakaziye 133 yari ari ku murongo wose bahanuye. Twagaruje amakaziye 60 arimo ubusa, n’amakaziye 27 yari akirimo inzoga.mu iperereza turimo gukora,twasanze habura andi makaziye 46, tukaba turimo kuyashakisha ndetse tunashaka n’abandi bashobora kuba baragize uruhare muri ubu bujura.

SP Sano arashimira bamwe mu baturage bo muri kariya gace byabereyemo kubera uruhare bagize bafatanya na Polisi ngo bimwe mu byibwe biboneke kuko byari byatwawe nko kuri metero 800 uvuye aho ubujura bwabereye.

Yagize ati :”Ni ngombwa ko abaturage bagira uruhare mu bikorwa byo kugarura umutekano aho wahungabanye, ndashimira uruhare bagize mu kwitandukanya n’abari bibye ziriya nzoga kuko mu byagarujwe, ibyinshi nibo babyerekanye n’ubwo hari mu gicuku.”

SP Sano kandi avuga ko kuba barihutiye kumenyesha Polisi iki gikorwa kikiba, n’ubwo bwari bwije ari ibyo kwishimira, maze agira inama n’undi wese wahura n’ikibazo cyangwa wamenya uwahuye n’ikibazo cy’umutekano muke, ko akwiye kujya yihutira kubimenyesha Polisi imwegereye kuko nayo biyifasha kugera ku ntego zo kurinda abantu n’ibyabo.

SP Sano arangiza yibutsa abatwara imodoka ku muhanda munini wa Rulindo ko, iyo umwe muri bagenzi babo agize ikibazo, badakwiye kumunyuraho ngo bikomereze batarebye ikibazo afite. Ibi akaba abivugira ko igihe batabaraga iriya kamyo, imodoka nyinshi nazo zipakiye zagiye zihanyura zikikomereza nk’aho ntacyabaye.\

Yakomeje avuga ko uyu atari umuco mwiza, yibutsa kandi abakora amarondo muri kariya gace n’ahandi muri rusange ko, amarondo yabo yajya agera no ku muhanda bakareba niba ibinyabiziga biwukoresha nta bibazo byahuye nabyo bikeneyemo ubufasha bw’irondo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...