LATEST NEWS
New section No17
Polisi n’Itangazamakuru biruzuzanya- Impuguke mu Itangazamakuru
Publish Date: jeudi 3 décembre 2015
VISITS :110
By Admin

Impuguke mu Itangazamakuru bavuze ko ibyo Polisi y’u Rwanda n’Itangazamakuru bikora biba bigamije ituze n’iterambere birambye bya rubanda.

Ibi babitangaje ejo ku itariki 2 Ukuboza 2015 mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hagati yayo n’Itangazamakuru. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti :’Uruhare rw’Itangazamakuru mu kubumbatira umutekano hakumirwa ibyaha”.

Dr. Christopher Kayumba, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, akaba n’Impuguke muri byo, yavuze ko Polisi n’Itangazamakuru byombi bikorera abaturage.

Yagize ati :"Mu byo Itangazamakuru rishinzwe harimo kumenyesha rubanda no kuyifasha kugera ku iterambere n’umutekano birambye. Ibihugu bipfa iyo abaturage babyo badafite amakuru cyangwa iyo nta mutekano bafite. Ibi bivuze ko nta mutekano ushobora kuba ahatari ituze n’aho amategeko atubahirizwa."

Yakomeje agira ati :"Ntawatanga icyo adafite. Banza umenye kandi usesengure amakuru ushaka kugeza kuri rubanda. Menya kandi icyo ukwiye kubaza n’uwo kukibaza. Amakuru Polisi n’Itangazamakuru biha abaturage agomba kuba ari ay’ukuri kandi afitiwe gihamya kugira ngo atabayobya."

Yongeyeho ko Itangazamakuru rigira uruhare runini mu ibumbatirwa ry’umutekano n’iyimakazwa ry’imiyoborere myiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC) Emmanuel Mugisha yavuze ko kubumbatira umutekano harwanywa ndetse hakumirwa ibyaha biri mu mahame y’Umwuga w’Itangazamakuru.
Yagize ati :"Ibyo twaganiriye biri mu mahame ngengamikorere y’Umwuga w’Itangazamakuru. Nk’Itangazamakuru,tugomba kwisuzuma tukareba ko ibyo dukora bigira uruhare mu kubumbatura umutekano".

Yagize na none ati :"Tugomba gutangaza amakuru y’ukuri kandi afitiwe gihamya. Tugomba kwirinda ahembera urwango hagati y’abaturage n’amacakubiri. Reka gutangaza amakuru ushidikanyaho.Tegereza ubanze uyabonere gihamya kugira ngo uhe abaturage amakuru abafitiye umumaro.Tugomba gukora itangazamakuru rigamije inyungu za rubanda."

Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda ,Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi y’u Rwanda yumva kandi iha agaciro ubufatanye bwayo n’Itangazamakuru, aha akaba yaravuze ko ubwo bufatanye bugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha kandi arisezeranya ko izabukomeza kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa.

Yababwiye ko Polisi y’u Rwanda imenyesha abaturarwanda ibyo ikora ibinyujije ku rubuga rwayo rwa murandasi, n’imbuga nkoranyambaga zayo nka Facebook na Tweeter kandi ko yashyize umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda kuri buri ntara. Yabasabye kwirinda amakabyankuru no gutangaza amakuru ashingiye ku bihuha.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, izi mpande zombi zemeranyijwe ku myanzuro ikurikira : Abitabiriye inama bishimiye kandi biyemeza gukomeza ubufatanye n’imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’itangazamakuru. Abitabiriye inama bashimiye uburyo Polisi itangira amakuru kugihe biyemeza gukoresha neza urubuga ruhuza Polisi n’itangazamakuru no kongera imbaraga muguhanahana amakuru ku byabaye ndetse nibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Bamaze kubona ko inama nkizi aringirakamaro, abitabiriye inama biyemeje kujya bakorana inama nkizi buri gihembwe kubyaha bigaragara hagamije gufata ingamba zo gukumira no kuburizamo ibyaha ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Abanyamakuru biyemeje kandi kujya basobanuza Polisi ibyabaye ndetse bagatangaza amakuru afite gihamya hagamijwe kubaka itangaza makuru ry’umwuga rifite uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda ndetse no kubungabunga umutekano urambye.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’