LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano
Publish Date: jeudi 10 novembre 2016
VISITS :279
By Admin

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Claude Musabyimana ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare n’abandi bahagarariye inzego zishinzwe umutekano bahuye n’abaturage b’umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, mu nama y’umutekano yo gufatira hamwe ingamba zatuma abaturage batanga umusanzu wabo no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kuwubungabunga.

Iyi nama yabaye ku italiki 8 Ugushyingo, nyuma y’ibibazo by’umutekano byavuzwe muri aka gace, aho hari bamwe mu baturage baho bavuzweho ibikorwa byo gufunga umuhanda no gutera amabuye ku bagenzi .

Mu ijambo rye, Guverineri Musabyimana yavuze ko umutekano uri mu nshingano za buri Munyarwanda kandi ntawe ukwiye kurebera umuturanyi we ari mu bikorwa biwuhungabanya.

Yagize ati :"Ubufatanye n’inzego z’umutekano ni ngombwa kugira ngo hakumirwe icyo ari cyo cyose cyahungabanya ituze rya rubanda. U Rwanda ruri mu bihugu ku isi aho umuntu agenda yizeye umutekano ; tugomba rero kudasubira inyuma."

ACP Mutezintare yibukije abaturage ko amategeko ahana buri wese uteje umutekano muke ; byaba kuri we ndetse no ku bandi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yakomeje ubutumwa bwe agira ati :"Amarondo agira uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha ; agomba rero gukorwa neza kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ukomeze gusigasirwa."

Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’abo bayobozi ku ngamba zo kubungabunga umutekano, abo baturage biyemeje kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya baha inzego z’umutekano amakuru y’ababikoze.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’Umuyobozi wa 305 Bridage, Col Sam Baguma, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu karere ka Musanze, Lt Col Fidel Minega, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Claire Uwamariya, abofisiye ba Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...