LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi
Publish Date: vendredi 8 janvier 2016
VISITS :111
By Admin

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Superintendent of Police (SP) Donath Kinani, yakanguriye abacukura amabuye y’agaciro kurengera ibidukikije mu gihe bari gukora uwo mwuga.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 7 Mutarama 2016 mu nama yagiranye n’abayacukura mu mirenge ya Karama na Kageyo bagera kuri mirongo itanu.
SP Kinani yabwiye abo bacukura amabuye y’agaciro muri iyo mirenge yombi kwirinda ibikorwa bishobora kwangiza imigezi, nko kuyiyungururiramo imicanga bavanye mu birombe.

Yagize ati : "Umucanga ushakwamo amabuye y’agaciro ugomba kuyungururirwa i gasozi, kandi ntibigomba gukorerwa hafi y’umugezi, ikiyaga, cyangwa uruzi."
Yababwiye kandi kujya bacukura ibizenga bifata amazi bakoresheje bayungurura umucanga kugira ngo atangiza ibidukikije.

Na none SP Kinani yasabye abakora uyu mwuga kujya basiba aho bacukuye amabuye y’agaciro, kandi bakahatera ibiti kugira ngo harwanywe isuri ndetse n’ibindi biza.

Yababwiye kandi kudakoresha abantu batagejeje ku myaka 18 y’amavuko mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

SP Kinani yabakanguriye kandi gukoresha ibikoresho bigezweho kugira ngo birinde impanuka mu gihe bari gukora iyo mirimo ndetse barusheho kubungabunga ibidukikije .
Yabwiye abaturage kwirinda gukorera mu nkengero z’imigezi, ibiyaga, n’inzuzi ibikorwa bitahagenewe, ariko na none abasaba kubahiriza amategeko agenga ibikorwa byemewe kuhakorerwa.

Yabagiriye kandi inama yo kutohereza abana kubivomamo kuko bashobora kubirohamamo mu gihe bari kubyidumbaguzamo.

Umwe muri abo bacukura amabuye y’agaciro witwa Niyigena Felix, akaba yari ahagarariye muri iyo nama imwe muri Kompanyi zikora uwo mwuga yitwa Kayenzi Mining Company (KAMICO) yagize ati :"Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda ni ingirakamaro kuko twakibukirijwemo ko tugomba kubungabunga ibidukikije mu gihe turi gukora imirimo yacu y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro."

Niyigena yakomeje agira ati :"Tugomba gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bugezweho,ni ukuvuga, uburyo butangiza ibidukikije."

Yagize kandi ati :" Hamwe mu hantu ducukura amabuye y’agaciro hegereye umugezi wa Nyabarongo. Nk’uko twabikanguriwe n’inzego zitandukanye, tuzirinda kuwangiza kugira ngo amazi yawo abe urubogobogo."

Yabwiye bagenzi be kuzirikana inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, kandi abasaba kuzishyira mu bikorwa.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...