LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka
Publish Date: lundi 6 juin 2016
VISITS :170
By Admin

Imibare itangazwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zagabanutse ku buryo bugaragara mu mezi atandatu ashize ugereranyije n’umwaka ushize wa 2015.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP), Jean Baptiste Seminega, yavuze ko mu 2015 habaye inkongi z’imiriro 122 mu gihugu hose.

Yagize ati :"Yego si umubare muto ; ariko aho zabaye hose twaratabaye kandi tuzizimya zitarangiza ibintu byinshi ; kandi ibyo byajyanye no gusobanurira abantu uko bashobora kuzirinda, ibyo bikaba ari byo byatumye zigabanuka. Kuva uyu mwaka utangiye hamaze kuba inkongi z’imiriro 30. Twizera ko uko turushaho gukangurira abaturarwanda gufata ingamba zo kuzirinda bizatuma zirushaho kugabanuka."

Ku rundi ruhande ariko ACP Seminega avuga ko atanejejwe n’iriya mibare y’inkongi z’imiriro zabaye, aha akaba yaragize at :" Twahuguye abantu b’ingeri zinyuranye bagera ku 20,000. Ubumenyi twabahaye mu bijyanye no kwirinda inkongi z’imiriro bwakabaye butuma imibare yazo itagera kuri iriya. Twe icyo tugamije ni ukuzikumira kurusha kurwana n’ingaruka izo nkongi ziba zateje."

Iperereza ryakozwe mu 2015 ryagaragaje ko inkongi z’imiriro zabaye muri uwo mwaka zatewe ahanini na sirikuwi yatewe no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, kandi ko abantu bamwe bagize uburangare bagasiga buji zaka bakajya kure yazo ku buryo zikongeza ibindi bintu biri hafi yazo ; hanyuma bigateza inkongi zangije ibintu, zikomeretsa abantu, ndetse zihitana abandi.

ACP Seminega yakomeje agira ati,"Abantu bakwiye kugura kandi bagashyira mu nyubako zabo ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro kugira ngo niziramuka zibaye babashe kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi mu gihe bategereje ubutabazi bwa Polisi y’u Rwanda."

Yakomeje avuga ko kujugunya ibisigazwa by’itabi ku gasozi bishobora guteza inkongi y’umuriro, ndetse yibutsa ko kuyiteza bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Yavuze ko inkongi z’imiriro zikunze kuba nyinshi muri mezi ya Nyakanga na Kanama, maze asaba abanywi b’itabi kutajugunya ibisigazwa byaryo ku gasozi, no kurangwa n’ubushishozi mu bikorwa bitandukanye nko gutwika amakara n’imyanda. Abantu barasabwa kwigengesera cyane mu bikorwa byabo muri aya mezi y’impeshyi kugira ngo bidateza inkongi z’imiriro."

Mu bihe byo ha mbere, bamwe mu borozi cyangwa abashumba bo mu ntara y’uburasirazuba batwikaga ahantu runaka kugira ngo imvura nigwa hazaboneke ubwatsi butoshye bw’amatungo yabo. Rimwe na rimwe umuyaga watumaga iyo nkongi ifata ahantu hanini cyane.

ACP Seminega yasabye abantu bagifite iyo myumvire kuyireka abibutsa ko ari ukwangiza ibidukikije, kandi ko bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Yagize na none ati :"Polisi y’u Rwanda ifite imodoka zigezweho zo kuzimya inkongi z’imiriro ; kandi ifite abapolisi bafite ubumenyi mu kuzikumira no kuzizimya. Kugeza ubu, muri buri ntara hari imodoka ikoreshwa mu kuzimya inkongi z’imiriro zabaye mu turere tuyigize ; ariko biteganyijwe ko mu minsi iri imbere buri karere kazaba gafite iyo modoka. Ibi bikaba bizakorwa ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze."

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi z’imiriro, aho yigisha abantu ikizitera, uko bazirinda, ndetse n’uko bazizimya bifashishije ibikoresho by’ibanze byabugenewe (Fire Extinguishers) cyangwa bakoresheje ibikoresho bisanzwe nk’umusenyi n’amazi.

ACP Seminega yasoje agira ati :"Dufite gahunda yo guhugura abantu benshi tubaha ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro, kandi twizera ko kubaha ubwo bumenyi ari bumwe mu buryo bwo kuzikumira no kuzirwanya."

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...