LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga n’imikwabu bigamije kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: lundi 14 mars 2016
VISITS :123
By Admin

​Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, kuva kuwa mbere, Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere dutandukanye tw’Igihugu yatangije ubukangurambaga mu baturage no gukora imikwabu hagamijwe kubirwanya. Muri iyo mikwabu umubare munini w’ ababicuruza n’ababinywa batawe muri yombi, naho ibiyobyabwenge byafashwe birangizwa.

Muri iyo mikwabu hafashwe abantu bagera kuri 20 bakekwaho kubicuruza no kubinywa hanafatwa ibiro 20 n’udupfunyika 400 tw’urumogi.

Nko ku itariki ya 10 Werurwe mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu tugari tw’Umuganda n’Amahoro, Polisi y’u Rwanda yifashishije imbwa zatojwe kuvumbura ibiyobyabwenge, yafashe abasore 7 bakekwaho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge. Mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Gatore, naho hafatiwe abasore 2 bakekwaho gucuruza urumogi bakaba barafatanywe ibiro 15 byarwo.

Mu gihe muri utu turere hakorwaga imikwabu, mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Huye, ho Polisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakanguriraga abaturage kwirinda gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga zitemewe mu Rwanda n’inzoga z’inkorano.

Mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Polisi yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto ibakangurira kwirinda ibiyobyabwenge no gufasha ababyinjiza mu gihugu, ahubwo bagatungira agatoki uwo babona ugerageza kubyinjiza, kuko bivugwa ko aribo bafasha ababyinjiza mu gihugu.

Bivugwa ko Akarere ka Nyagatare ari ko kinjirizwamo inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, Chief Waragi na Blue Sky, mu gihe Kirehe na Rubavu ari uturere tuvugwa ko twinjirizwamo urumogi kurusha utundi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko kongera ubukangurambaga n’imikwabu ari uburyo bwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge nk’uko byatangijwe na Polisi.

ACP Twahirwa yagize ati :”Kurwanya ikibi ni uguhozaho, kandi birasaba ko twese dushyira hamwe, tukongera imbaraga ngo ikibi gicike burundu. Ibi bikaba aribyo Polisi y’u Rwanda iri gukora mu kurwanya ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati :”Ubu bukangurambaga buri gukorerwa ahantu hazwi ko hagaragara ibiyobyabwenge no ku bantu bazwi ko babikoresha, iyi mikwabu nayo ikorwa ahantu twahawe amakuru n’abaturage ko hari ibiyobyabwenge.”

ACP Twahirwa yashimiye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamije kwicungira umutekano kuko bukomeje kugira uruhare rukomeye mu gutahura, kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

RNP

IBITEKEREZO
boniface

Turashima polisi yacu uburyo ishyira imbaraga mubikorwa bituma abanyarwanda babaho neza,ariko kurwanya ibiyobyabwenge birasaba ubufatanye bwinzego zose zigihugu n'abanyarwanda twese.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...