LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Publish Date: mercredi 6 avril 2016
VISITS :138
By Admin

Abantu bamwe bakomerekera kandi bakamugarira mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bakabitakarizamo ubuzima.

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko, kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’urupfu rwa Nsabiyumva Jean d’Amour, uri mu kigero cy’imyaka 30, uyu akaba mu ijoro ryo ku itariki 3 Mata yaragwiriwe n’itaka ; maze yitaba Imana ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Rutongo Mining Concession, iki kirombe kikaba giherereye mu kagari ka Mugambazi, mu murenge wa Murambi, ho mu karere ka Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yagize ati :"Kugira ngo umuntu acukure amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi agategereza kugeza abuhawe."

Yakomeje agira ati :"Kuyacukura bisaba ko ubikora aba afite ubumenyi buhagije, kandi agomba kuba afite ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka zishobora gukomoka kuri iyo mirimo. Kutabyubahiriza si ukwica amategeko gusa ; ahubwo ni no gushyira mu kaga ubuzima bw’abakora ako kazi."

IP Gasasira yagize ati :"Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko biri mu bitera ibiza nk’inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka n’isuri. Ibi biza bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bikabahitana. Abantu bose bagomba rero kwirinda ibikorwa byose bishobora kwangiza ibidukikije, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abakoze ibyaha byose aho biva bikagera, ndetse n’abafite imigambi yo kubikora."

Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurushaho kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kubirengera (Environmental Protection Unit-EPU)

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...