LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya ubwambuzi bushukana
Publish Date: mercredi 13 janvier 2016
VISITS :239
By Admin

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe irakangurira abaturage kwirinda no kurwaya icyaha cy’ubwambuzi bushukana kandi bakagira uruhare mu kuburwanya bayiha amakuru y’ababukora.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abantu batanu bafashwe ku itariki 10 Mutarama barimo gushuka abaturage babinyujije mu bushukanyi buzwi ku izina ry’urusimbi hanyuma bakabacuza amafaranga yabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko abafashwe babikora ari : Bizimana Charles, Hagenimana Ezekias, Rukundo Patrick,Ntakirutimana Theophile na Mugisha Frank.

Avuga uko iryo tsinda ryakoraga ubwo bwambuzi bushukana, CIP Hakizimana yagize ati : "Aba uko ari batanu bakoreshaga utuntu duto twa mpande enye dufite amabara atandukanye mu gushuka abantu no kubacuza utwabo."

Yakomeje avuga ko abo bambuzi baryaga abaturage amafaranga yabo ndetse bakabatwara ibindi bikoresho birimo amagare,terefone zigendanwa n’ibindi, mu gihe bari mu bikorwa byo gukina uwo mukino wo gutombora uzwi nk’urusimbi.

CIP Hakizimana yongeyeho ko bababwiraga ko bari bubakubire kabiri amafaranga ayo ari yo yose bashyiraho, ndetse ko na biriya bindi babaha ibindi nka byo.

Yagize ati :"Bafataga bamwe muri bo bakajya hirya no hino gushishikariza abaturage kuza gutombora, kandi bakababwira ko byoroshye. Bitangagaho urugero, bakababwira ko ubwabo batomboye inshuro nyinshi, kandi ko amafaranga batomboye atagira ingano."

Yavuze ko kugira ngo bemeze abantu ko ibyo bababwira ari ukuri kandi ko bishoboka, bahitaga bashyiraho amafaranga kandi bagatombora koko kuko babaga bashyize akamenyetso kuri kamwe muri utwo tuntu gafite ibara rigaragaza ko umuntu yatomboye."

Yavuze ko kuri uwo munsi Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakiriye ibirego by’abantu batanu bari batekewe umutwe na bariya bagabo bane.

CIP Hakizimana na none yagize ati :"Abantu bakwiriye gukora kugira ngo biteze imbere aho gutega amaramuko n’amakiriro ku bwambuzi bushukana cyangwa indi migirire iyo ari yo yose inyuranyije n’amategeko."

Yavuze ko aba bagabo bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Tare mu gihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera...

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri...

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...