LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro
Publish Date: vendredi 18 mars 2016
VISITS :153
By Admin

Polisi y’u Rwanda irashima igikorwa cyakozwe n’abatuye mu kagari ka Kamuhoza, ho mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge cyo kuzimya inkongi y’umuriro yabaye mu rugo rw’umuturanyi wabo witwa Hakizimana Eugène.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Richard Iyaremye yavuze ko iyo nkongi yabaye mu ma saa sita n’igice z’ijoro ryo ku itariki 16 Werurwe.

Yavuze ko ubwo abaturanyi ba Hakizimana bamutabaraga basanze hamaze gushya intebe zo mu ruganiriro, tereviziyo ya Flat screen, dekoderi yayo, na ampurifikateri.

SP Iyaremye yavuze ko abazimije iyo nkongi bakoresheje amazi n’itaka ryumutse ; kandi yongeraho ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyo nkongi ishobora kuba yaratewe n’uwakoze “installation” y’amashanyarazi muri iyo nzu ushobora kuba atari abizobereyemo.

Yabashimye agira ati :"Uku gutabarana ni umuco mwiza ; kandi ni igikorwa cyiza gikwiye kubera abandi urugero. Ibi byerekana kandi ko ababikoze basobanukiwe uruhare rwabo mu kurwanya inkongi z’imiriro."

Yagize kandi ati :"Amashanyarazi akoreshwa mu bikorwa byinshi by’iterambere. Ikosa rito mu ikoreshwa ryayo rishobora gutuma hangirika ibintu bitagira ingano. Ni yo mpamvu buri wese agomba kwirinda ikintu cyose gishobora kuyitera."

SP Iyaremye yasobanuye ko mu bitera inkongi z’imiriro harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu bikorwa bijyanye na yo.

Yibukije nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitangirwaho amakuru y’inkongi z’imiriro, arizo : 112, 111, 0788311224, 0788311657, 0788311335 na 0788311120.

SP Iyaremye yakanguriye abantu gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi (Fire extinguishers), kandi bagasuzuma buri gihe ko bikiri bizima.

Yabagiriye kandi inama yo kudasiga buji, itara, n’itadowa biri kwaka ngo bajye kure yabyo ; kandi abasaba kujya babizimya mbere yo kujya kuryama kimwe n’ibindi bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo, na mudasobwa.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...