LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa
Publish Date: jeudi 14 avril 2016
VISITS :485
By Admin

​Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi arasaba abantu bakora ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iby’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa y’uburyo bwose.

Aramenyesha abiyandikishije gukora ibyo bizamini bo mu ntara y’Uburasirazuba ,Uburengerazuba, no mu Majyepfo ko bizakorwa kuva ku itariki 14 Mata kugeza ku wa 28 Mata muri izi ntara eshatu.

Aributsa kandi ko ibyo bizamini bireba gusa abiyandikishije mu mashuri yigisha ibijyanye no gutwara ibinyabiziga gusa.

Mu ntara y’Uburasirazuba bizakorwa guhera tariki ya 14 Mata kugeza ku itariki 16 Mata.

Guhera ku itariki 18 Mata kugeza ku wa 21 Mata bizakorwa mu Mu Ntara y’Amajyepfo , hakaba haziyongeraho uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro.

Mu ntara y’Amajyaruguru ibizamini bizakorwa guhera tariki 25 kugeza ku wa 28 Mata, abo muri iyi ntara bakaba baziyongeraho abiyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bo mu turere twa Nyabihu na Rubavu.

SP Ndushabandi aributsa ko ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo bikorerwa kuri buri karere, naho ibizamini ngiro bigakorerwa ahateganijwe.

Aributsa kandi ko umunsi wa mbere hakorwa ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo.
Na none aramenyesha abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu z’inyiganano, ni ukuvuga izitaratanzwe na Polisi y’u Rwanda ; ko hafashwe ingamba zo gufata abazikoresha ndetse n’abazibaha.

SP Ndushabandi yagiriye inama abakora ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda gutanga ruswa y’uburyo bwose agira ati :"Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo gufata ababikora.Uzabikora amenye ko azafatwa nta kabuza."

Yibukije ko uwatse, utanze n’uwakiriye ruswa bahanwa kimwe, ariko ko umuntu ubikoze mu rwego rwo gufasha inzego z’ubutabera atabihanirwa.

SP Ndushabandi yasabye buri wese ufite amakuru ajyanye na ruswa kubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero za terefone 997 (Agashami kayo gashinzwe kurwanya ruswa) na 0788311215.

Yibukije ko umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanwa n’ingingo ya 644 na 650 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD - COTRACO

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD -...

....’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida Kagame

....’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida...

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli nziza

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli...

NEW POSTS
Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

8-12-2016

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako...

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

8-12-2016

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u...

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

3-12-2016

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...