LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda irasaba abanyarwanda kujya batanga amakuru kubaba bakoresha amafaranga y’amahimbano
Publish Date: mardi 17 novembre 2015
VISITS :192
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo ifunze uwitwa Twagirayezu w’imyaka 25 ukomoka mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, akaba yarafatanywe amafaranga ibihumbi 9 by’amafaranga y’u Rwanda y’amakorano agizwe n’inoti ebyiri z’ibihumbi bibiri n’indi imwe y’ibihumbi bitanu. Yafashwe ku mugoroba wo ku itariki ya 13 Ugushyingo 2015.

Uyu mugabo yafatiwe mu murenge wa Nduba mu kagari ka Sha, yafashwe n’abaturage ubwabo nyuma yo kujya mu maduka atandukanye, aho yaguraga ibikoresho bitandukanye hanyuma akishyura amafaranga y’amakorano ariko ntibyamuhira, kuko abanyerondo aribo bamwifatiye bakamushyikiriza Polisi ikorera muri uwo murenge.

Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nduba mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo mafaranga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yagarutse ku ngaruka mbi aya mafaranga mahimbano agira, haba k’uyahawe no ku gihugu muri rusange. Yagize ati :"Umucuruzi cyangwa undi muntu wishyuwe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite, bituma rero ifaranga ry’igihugu ritakaza ikizere. Iyo abaturarwanda batagifitiye ikizere ifaranga ryabo bituma bumva bakoresha amafaranga y’amahanga ibi bikavamo guta agaciro k’ifaranga".

SP Modeste Mbabazi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, harimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y’amiganano, kandi abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Yagiriye abaturage inama yo kujya buri gihe basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay’amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe. Ku bw’umwihariko yakanguriye abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y’amahimbano.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihana umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’u Rwanda. ihanishwa uwabigizemo uruhare igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iya 602, ivuga ko, umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
boniface

Abantu bakora anmafaranga yamahimbano bakwiye guhanywa bikomeye kuko bituma ubukungu bw'igihugu busubira inyuma. tunashima polisi y'urwanda uburyo ibafata.

rucogza

birababaje si niyo kwihanganirwa kubantu bagikoresha amafaranga y'amahimbano, cyane cyane twe dutwara abagenzi twitondere abo dutwaye aho bagiye,ibyo bafite bibaye byiza ibyo byose twabimenya mbere kubo dukeka tukabimenyesha police aho tugize amakenga hose kandi vuba.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...